Gatsibo: Ikirombe cyagwiriye abagabo babiri umwe ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-04 12:43:31 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ukwakira 2024, Nibwo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Nyabikire, mu Mudugudu wa Kabeza, humvikanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umwe mu bantu babiri bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha.

Bamwe mu baturage bari kuri icyo kirombe, batangarije BTN TV ko hari umuntu wahaye ikiraka cyo gutunda amabuye bayavanyemo imbere mu kirombe, noneho binjiramo kuyatoranya mu yandi, bagerageje gusohoka banayashyize ku gikoresho kizwi nk'ihene ikirombe gihita kigwa umwe muri bo ahita yitaba Imana mu gihe undi yakomeretse bikabije.

Bati" Nyakwigendera ndetse n'uriya wakomeretse cyane bagiye muri kiriya kirombe nyuma yo guhabwa akazi ko gutunda amabuye bayakuyemo imbere n'umugabo noneho ubwo bageragezaga gusohoka hanze amabuye bayashyize ku ihene, ikirombe nibwo cyahise kibagwira".

Undi muturage yabwiye BTN ko ikirombe gishobora kuba cyaguye bitewe nuko itaka ryacyo ryari ryoroshye cyane kuko hari haherutse kugwa imvura nyinshi yahatoheje cyane. Ati" Iki kirombe cyaguye bitewe nuko ubutaka bwacyo bwari butose cyane kuko imvura nyinshi iherutse kugwa inaha niyo nyirabayazana".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yahamirije iby'aya makuru BTN TV aho yavuze ko iki kirombe cyari gisanzwe gikoreshwa cyaguye ku buryo butunguranye cyakora gishobora kuba cyaguye bitewe nuko ubutaka bwacyo bwari bworoshye kuko hari haherutse kugwa imvura nyinshi muri ako gace.

Agira ati" Nibyo koko iki kirombe cyagwiriye abagabo babiri bari bagiyemo gushakamo amabuye noneho ubwo bageragezaga kuyasohokana hanze gihita kibagwira, umwe ahita apfa undi nawe akomereka bikabije".

Gitifu Rugaravu waboneyeho kwihanganisha imiryango ya banyakwigendera, yavuze ko uwakomeretse cyane ku maguru yahise yoherezwa kwa muganga kugirango yitabweho mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa.

Aba baturage bakaba basaba ubuyobozi bufite mu nshingano ibirombe bicukurwamo gushyiraho ingamba zisaba ba nyirabyo kugira ubwishingizi bw'ababikoramo ndetse n'ubwirinzi bubafasha ku kwirinda ko hari uwahapfira ndetse no guhangana n'impanuka.

Umuyange Jean Baptise/BTN TV

Related Post