U Bufaransa: Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe ku meza na mugenzi we Emmanuel Macron

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-05 08:59:56 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, Nibwo kuri Champs-Élysées, mu gihugu cy'u Bufaransa, habereye umusangiro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwemo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Madamu we Brigitte Macron.

Ni umuhango wabaye mu rwego rwo guha icyubahiro abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ndetse n’abandi banyacyubahiro bitabiriye inama ya 19 ya Francophonie izamara iminsi ibiri iri kubera mu mujyi wa Villers-Cotterêts.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti, ’Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’, bikaba biteganyijwe ko mu biganirwaho harimo ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.

Perezida Emmanuel w'u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yatangizaga iyi nama ya 19 y’ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF yavuze ko Igifaransa ari ururimi rwakomeje kwaguka no kwakira amagambo mashya avuye mu yindi mico atanga urugero rw’inshinga techniquer yaturutse ku mvugo gutekinika ikoreshwa mu Rwanda nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Kuri ubu uyu Muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu birindwi byiyunze n’ibihugu 27 by’indorerezi. Ukaba uyobowe n’Umunyarwandakazi nk’Umunyamabanga Mukuru, Louise Mushikiwabo, ufite ibiro i Paris mu Bufaransa

Ikindi nuko uyu Muryango, OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, washingiwe i Niamey muri Niger muri Werurwe 1970, ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa. Intego zawo nyamukuru ni uguteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye n’ubufatanye. U Rwanda rukaba rwarabaye umunyamuryango wayo guhera mu 1970.


Amafoto: Village Urugwiro

Related Post