U Rwanda rwatangiye gukingira icyorezo cya Marburg nyuma yo gushyikirizwa inkingo zacyo na Amerika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-06 11:56:18 Ubuzima

Kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Ukwakira 2024, Nibwo Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yatangaje ko 
u Rwanda rwatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi nyuma yo gushyikirizwa inkingo zayo za mbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro n'abanyamakuru kuri iki Cyumweru, yavuze ko urukingo bagiye guha Abanyarwanda rwasuzumwe neza, kandi rwizewe ko nta ngaruka ruzagira ku bakingirwa.
Minisitiri Dr Nsanzimana Sabin avuga ko mu Rwanda hatangiye gukingirwa icyorezo cya Marburg

Ati “Uru rukingo rwa Marburg mu nkingo zose zimaze igihe zikorwa, ni rwo ruteye imbere kurusha izindi zose. Rwarakoreshejwe muri Uganda mu mwaka ushize, rwakoreshejwe muri Kenya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Maryland.”

MINISANTE ikomeza ivuga ko kugeza kuri uyu wa Gatandatu abantu 46 ari bo bagaragaje ko barwaye Marburg, muri bo 29 bakaba bari kuvurwa, mu gihe abandi 12 bamaze kwitaba Imana bazira iyo ndwara, abandi batanu barakize.

Dr Nsanzimana akomeza avuga ko hari n’imiti ibiri yabonetse yo guca intege virusi ya Marburg ikanubaka ubudahangarwa bw’umubiri, na yo ikaba yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo ngo atari myinshi, ariko agashima abafashije kubona izo nkingo n’imiti yo korohereza abarwayi ndetse ko akurikije uko ibintu byifashe kugeza ubu, asanga hari icyizere cy’uko virusi ya Marburg izarangira vuba, ahereye ku rugero rw’abantu batanu bamaze gukira iriya ndwara.

Ati “No kuri iki Cyumweru hari abandi bantu duteganya ko bari bukire, basezererwe batahe”.

MINISANTE isaba abantu kwirinda kwegerana cyane no gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso, kandi bakagira umuco w’isuku harimo no gukaraba intoki.

Ibimenyetso by’ingenzi biranga
uburwayi bwa Marburg birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Related Post