Umukobwa w’imyaka 26 yaciye agahigo ko kuryamana n'abagabo 480 mu mezi 10 gusa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-06 19:48:14 Amakuru

Umukobwa w’imyaka 26 wo muri Australia witwa Annie Knight yiyemeje guca agahigo ko kuryamana n’abagabo 600 muri uyu mwaka nyuma y’abagabo 480 amaze kuryamana mu mezi icumi ashize.

Uyu mukobwa asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga nka OnlyFans na Instagram. Yiyita ko ari we mugore wa mbere ukurura abagabo muri Austalia.

Knight yatangarije New York Post ko umwaka ushize yageze ku ntego ye yo kuryamana n’abagabo basaga 300 mu minsi 365.

Avuga ko abagabo 120 asigaje kuryamana nabo mu mezi abiri asigaye atari benshi, ku buryo yizeye ko intego ye nayo azayigeraho.

Nubwo bimeze bityo, Knight ntabwo aryamana n’ubonetse wese. Ushaka kuryamana na we abanza kuzuza inyandiko ndende atanga ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abanze amenye amakuru y’ibanze yerekeye uwo muntu, no kugaragaza ko uwo muntu adafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Iyi nkuru Igihe yagarutseho ikomeza ivuga ko uyu mukobwa yagaragaje ko atajya abura abakiliya kuko ngo hari ubwo yashyize izo nyandiko kuri Internet, mu masaha 24 abona ubusabe busaga 2000.

Related Post