• Amakuru / MU-RWANDA

Ambasaderi w’u Rwanda muri wagizwe guhagararira igihugu muri Poland, Colonel (Rtd) Jeannot K. Ruhunga, yashyikirije Visi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Poland, Wojciech Zaj?czkowski, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ruhunga yazishyikirije Zaj?czkowski mu nama yabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Poland, akaba ari imwe mu ntambwe zemewe mu itangira ry’inshingano z’Ambasaderi mushya.

Muri iyo nama, aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo gushimangira no kwagura ubufatanye hagati y’u Rwanda na Poland, mu nzego zinyuranye ibihugu byombi bihuriyeho.

Zaj?czkowski yakiriye Ruhunga muri Poland ndetse anakira kopi z’izo mpapuro.

Ruhunga yashimiye ubuyobozi bwa Poland uburyo bwamwakiriye ndetse n’ubwuzu n’ubufasha yahawe kuva yagera muri icyo gihugu. Yavuze ko umubano w’u Rwanda na Poland ushingiye ku ubucuti no kwizerana.

Yavuze ko u Rwanda rufata Poland nk’umufatanyabikorwa w’incuti, wizewe kandi w’ingenzi, aniyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho gukomera.

U Rwanda na Poland bikomeje guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, umaze imyaka itanu ushimangirwa no kuba u Rwanda rwarafunguye Ambasade i Warsaw.

Impande zombi ziyemeje gukomeza ibiganiro, gusurana n’ibindi bikorwa bigamije kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Gushyikiriza igihugu kopi z’Impapuro zimwemerera guhagararayo ni imwe mu ntambwe z’ibanze ambasaderi mushya anyuramo mbere yo gutangira ku mugaragaro inshingano ze. Nyuma yaho, ashyikiriza umukuru w’igihugu cyamwakiriye impapuro z’umwimerere zimwemerera guhagararira.

Ruhunga azaba asimbuye Prof Shyaka Anastase.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments