Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imirimo Imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro cya lisansi cyavuye kuri 1,629 Frw kigera kuri 1,574 Frw, mu gihe igiciro cya mazutu cyavuye kuri 1,652 Frw kigera kuri 1,576 Frw.
RURA yatangaje ko igabanyuka ry’ibi biciro, rishingiye ku igabanyuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko ibi biciro bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024 guhera saa moya z’umugoroba.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byaherukaga gutangazwa muri Kanama uyu mwaka, aho nabwo byari byagabanyutse.