Abamaze kwicwa n'icyorezo cya Marburg mu Rwanda bageze kuri 13

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-08 21:31:05 Ubuzima

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2024, Nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko virusi ya Marburg yishe umuntu umwe, mu gihe abayikize ari bane.

Aya makuru  agaragaza ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose hamwe ari 13. Abagikize ni 14 barimo bane bakize uyu munsi wo ku wa Kabiri, mu gihe abamaze kucyandura bose ari 58 barimo babiri bacyanduye uyu munsi bisobanura ko abakiri kwitabwaho n’abaganga ni 33.

Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Kugeza ubu hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo iki cyorezo gihashywe, birimo no gukingira abafite ibyago byo kwandura.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso, gusa hari abo biza vuba.

Related Post