Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2024, Nibwo Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB) cyatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wasubitswe.
Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze binyuze ku rubuga rwacyo rwa X, rivuga ko uyu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20 wari uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024.
Uyu muhango usanzwe ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, witabirwa n’abayobozi batandukanye, abashyits barimo ibyamamare baba baturutse hirya no hino ndetse n’abaturage baba baje kwihera ijisho ibi birori biba rimwe mu mwaka.
RDB ntiyigeze isobanura impamvu nyiri zina yo gusubika iki gikorwa cyari kigeze kure cyitegurwa, cyakora ivuga ko mugihe cya vuba amatariki y'uyu muhango azatangazwa.
Abana b’Ingagi bateganyijwe kwitwa amazina uyu mwaka 2024, ni 22 nk’uko iki Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere kibivuga.