RIB yataye muri yombi Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa akekwaho kunyereza asaga Miliyoni 100 Frw

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-14 11:20:41 Amakuru

Ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024, Nibwo Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi, Sonarwa General Insurance, Rees Kinyangi Lulu yatawe muri yombi akekwaho kunyereza arenga miliyoni 117 Frw.

Amakuru avuga ko Rees Kinyangi Lulu yatawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2024. Aya mafaranga ashinjwa kunyereza afitanye isano na ’Nobilis Apartment’ isanzwe ari iya Sonarwa General Insurance.

Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe na Aisha Uwamahoro wari usanzwe ari umucungamutungo w’iyi ’Apartment’.

Itabwa muri yombi ry’aba babiri ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru agira ati “Ni ukuri. Bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro."

Kugeza ubu dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nubwo iperereza rikomeje.

Related Post