Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko batabashije kubona ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka, bikaba byaratumye bamwe batabona ubushobozi bwo kujya kwa muganga igihe barwaye.
Aba baturage bavuga ko iyo barwaye
cyangwa barwaye igihe kirekire, hari ubwo bahitamo kwivurisha imiti y’ibyatsi
kuko baba badafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ubuvuzi.
Bavuga ko ikibazo kibakomereye cyane,
kuko hari abarwara bakarembera mu ngo bitewe no kutabona amafaranga yo kwivuza,
bityo bagasaba ko bafashwa kubona ubwisungane kugira ngo bajye babasha kugana
ibigo nderabuzima igihe barwaye.
Abaturage bavuga ko ubwisungane mu kwivuza ari ingenzi cyane cyane
ku miryango itishoboye, kuko bubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi batabanje
kugira impungenge z’amafaranga menshi.
Ibindi birebe muri iyi
Video