• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko batabashije kubona ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka, bikaba byaratumye bamwe batabona ubushobozi bwo kujya kwa muganga igihe barwaye.

Aba baturage bavuga ko iyo barwaye cyangwa barwaye igihe kirekire, hari ubwo bahitamo kwivurisha imiti y’ibyatsi kuko baba badafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ubuvuzi.

Bavuga ko ikibazo kibakomereye cyane, kuko hari abarwara bakarembera mu ngo bitewe no kutabona amafaranga yo kwivuza, bityo bagasaba ko bafashwa kubona ubwisungane kugira ngo bajye babasha kugana ibigo nderabuzima igihe barwaye.

Abaturage bavuga ko ubwisungane mu kwivuza ari ingenzi cyane cyane ku miryango itishoboye, kuko bubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi batabanje kugira impungenge z’amafaranga menshi.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments