Abantu 8 bakize icyorezo cya Marburg, ntawapfuye ntanuwanduye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-16 23:08:28 Ubuzima

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, Nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu umunani bakize icyorezo cya Marburg , abamaze gukira bose hamwe baba 38.

Ntawapfuye, nta n’uwanduye mushya wabonetse kuri uyu munsi wo ku wa Gatatu, abarimo kuvurwa ni abantu icyenda bivuze ko abo kimaze guhitana ari 15 nkuko bigaragara mu itangazo ryo ku rubuga rwa X rwa MINISANTE.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko inkingo zimaze gutangwa ari 856.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko idakwirakwira binyuze mu mwuka.

MINISANTE ivuga ko uwahuye n’uwarwaye iyi ndwara, bamushakira aho akurikiranirwa hari abaganga, kugira ngo barebe ko atagaragaza ibimenyetso, yanabigaragaza agahabwa ubuvuzi bukwiriye.

MINISANTE kandi isaba abaturage kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg.

Abantu kandi bagirwa inama yo gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka Sanitizer, n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima inaboneraho kwihanganisha imiryango y’abahitanywe n’iki cyorezo, ibizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.

Related Post