Liam Payne wamamaye mu itsinda "One Direction" yitabye Imana nyuma yo guhanuka muri etage

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-17 08:47:05 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, Nibwo umuririmbyi w’Umwongereza witwa Liam Payne wamamaye mu itsinda ‘One Direction’ yitabye Imana ku myaka 31 nyuma yo guhanuka muri hoteli.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yapfuye ahanutse muri ‘etage’ ya gatatu ya Casa Sur hotel, nk’uko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye birimo ‘Todo Noticias’ cyo muri Argentine aho yapfiriyemo.

Liam Payne yitabye Imana azize impanuka

One Direction, Payne yamamariyemo yari ahuriyemo na Harry Styles, Niall Horan, Louis Tomlinson na Zayn Malik. Iri tsinda ryatangirijwe mu kiganiro “The X-Factor” mu Bwongereza, mu 2010 ndetse rikundwa ku Isi yose n’abatari bake.

Ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Story of My Life," "Best Song Ever", "Drag Me Down" n’izindi zitandukanye.

Mu 2015 nyuma yo gushyira hanze album bise "Made in the A.M." iri tsinda ryafashe ikiruhuko ndetse abari barigize bose buri wese yinjira mu muziki ku giti cye.

Liam Payne, yavukiye mu Bitaro bya New Cross mu Mujyi wa Wolverhampton mu bwa'Abongereza tariki ya 29 Kanama 1993 akaba apfuye afite umwana w’imyaka irindwi witwa Bear yabyaranye n’umuhanzikazi Cheryl.

Related Post