Umuhanzikazi
ukora injyana ya Hip Pop, Uwimana Aisha wamenyekanye nka Ciney nyuma y’igihe kinini cyo kwita ku masomo ye ndetse n’umuryango we
yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya iri
mu rurimi rw’igifaransa yise Avec Toi
Uyu mubyeyi w’abana babiri ni umwe mu bahanzikazi b’igitsina gore bagize uruhare rukomeye mu
guteza imbere Hip-Hop y’abakobwa mu Rwanda kuva mu 2010, akaba yaramenyekanye
mu ndirimbo nyinshi nka :Nkunda, Tuma
Bavuga,Igire, Salama,Dogoni,My Lover,For Me ni zindi nyinshi yagiye ahuriramo n’abandi
bahanzi
Mu kiganiro
n’ikiyamakuru igihe yagaragaje ko yakuze
akunda umuziki cyane kabone ko no mu
muryago wabo harimo abanyempano benshi nka
Nyakwigendera Yvan Buravan ariko ashimangira ko yabikoranga nk’uwishimisha
ariko yaje gusanga ari impano ye bituma awukomeza bika biri no mubyatumye
atawureka Burundu akaba yagarutse
Yakomeje avuga
ko uretse urukundo rw’umuziki ikindi cyamugaruye ari ikiganiro yagiranye
n’umupasiteri bigatuma afata umwanzuro wo kugaruka mu muziki.
Ati: “Nigeze
guhura n’umupasiteri, arambaza ngo Imana iramutse ikubajije icyo wakoresheje
impano yaguhaye wasubiza iki? Bikubitiraho ko iyo uhagaritse umuziki ubura
amahoro kubera ko hari byinshi uba ushaka gusangiza Isi, ni uko nahisemo
kongera gukora umuziki.”
Ciney avuga
ko yari yarahisemo kuba ahagaritse umuziki kugira ngo yite ku masomo ye
n’umuryango ndetse n’ibindi bikorwa bye.
Ciney
yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu 2022, akaba yarayise ‘A Woman’ igaruka
ku bigwi by’abagore mu muryango mugari, indirimbo yakoranye na Tonzi uzwi mu
ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yatangaje ibi nyuma y’ibyumweru bibiri ashyize hanze
indirimbo yise “Avec toi” ifite ubutumwa bw’urukundo.
Kugeze ubu
Ciney avuga ko yamaze gusubira mu nzu zitunganya umuziki kandi arimo kwita ku
mishinga itandukanye vuba aha bazabona indirimbo nyinshi bityo abakunzi
b’indirimbo ze bakwiye kwitegura indirimbo nyinshi kuko atazongera guhagarika.
Ciney nyuma yo kuba ari umuhanzikazi yabaye umunyamakuru
kuri Radio 1 na KFM akaba yarize
ibijyanye n’amasoko no gucunga amasezerano (Procurement and Contract
Management) muri Jomo Kenyatta
University.
Yashakanye
na Tumusiime Ronald mu 2017 ubu bakaba bafitanye abana babiri b’abakobwa avuga
ko akunda cyane