Kicukiro: Umugabo arakekwaho kwica umwana we w'imyaka 8 bapfuye inyama

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-18 10:37:16 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, hamenyekanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umwana uri mu kigero cy'imyaka 8, bikekwa ko yishwe na se amukubise inkoni mu mutwe bapfa inyama.

Bamwe mu baturage biganjemo abaturanyi ba Bariyanga Jean Pierre ukekwaho kwambura ubuzima umwana we witwa Gisubizo Patrick, batangarije BTN TV ko aya makuru yamenyekanye nyuma yuko uyu mugabo agiye guhuruza se umubyara amubwira ko umwana we yikubise hasi arahwera kandi bahoze bumva amuhondagura ndetse bakanacishamo bakamubuza kumukubita dore ko binavugwa ko yamuzijije inyama yakuye mu isafuriya.

Uwari uri ku kabari hafi yaho byabereye yagize ati" Bariyanga yaje yiruka adusanga ku kabari abaririza se ariwe sekuru wa nyakwigendera amubonye amumenyesha ko umuhungu we Patrick yikubise hasi ahita ahwera kandi ariwe wamwishe amukubise nyuma yuko umwana we yari ajabuye inyama mu isafuriya".

Se ubyara ukekwaho kwica umwana we wari usanzwe araza sekuru na nyirakuru yabwiye BTN ko ubwo unuhungu we yamuhuruzaga yaje yihuta ahageze asanga umwana ntari guhumeka amubajije icyo abaye amusubiza ko yikubise akabura umwuka undi nawe ngo ahita umubwira ko ariwe umwishe kuko yamukubise kuva kare.

Agira ati" Bariyanga akimpuruza naje niruka mpageze nsanga koko umwana ari hasi ariko atagihumeka, Uyu mwana yakundaga kundaza. Namubajije icyo abaye ansubiza ko yikubise hasi ahita ahera umwuka ariko njye mpita musubiza ko ariwe umwiyiciye kuko yari yabujijwe kureka kumukubita".

Uyu musaza yakomeje ati" Ubundi Patric duheruka yari yatumwe na se ibirungo byo guteka mu nyama gusa ariko amakuru akavuga ko ngo yamukubise arizo bapfa".

Aya makuru kandi yanagaritsweho na nyirakuru wa nyakwigendera ubyara se ukekwaho kumwica amukubise inkoni mu kico, aho yabwiye BTN ko atemeranya n'abavuga ko yamukubise kugeza amwishe bapfa inyama kuko n'ubundi yari asanzwe aziteka kandi akazimuhaho uburengenzira.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'iyi nkuru y'incamugongo BTN ndetse anavuga ko ukekwaho yahise atabwa muri yombi.

Yavuze ati" Ni byoko byabaye ku mugoroba Saa 20h00', nyakwigendera yishwe, birakekwa ko yishwe na se umubyara ubwo yamukubitaga. Aya makuru twayamenye nyuma yuko abaturage badutabaje batubwira ko hari umubyeyi uri guhana umwana we by'indengakamere noneho tuhageze koko dusanga yamukubise ndetse tunakoze ku mwana dusanga yamaze kwitaba Imana.

CIP Gahonzire wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba ababyeyi n'abaturage muri rusange kwirinda guhana umwana by'indengakamere ngo barenze urugero kandi buzuye uburakari kuko aribyo bivamo kwica batanabigambiriye.

Agira ati" Mbere na mbere turihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n'inshuti, tukaba dusaba ababyeyi n'abaturage muri rusange kwirinda guhana abana by'indengakamere banuzuye uburakari bwinshi kuko aribyo bivamo urupfu bitunguranye".

Ukekwaho kwica umwana we w'imyaka 8 yahise afatwa afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo ndetse iperereza rihita ritangira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro Kacyiru gukorewa isuzuma.

Iradukunda Jeremie/BTN TV

Related Post