RIB yataye muri yombi umunyamakuru Fatakumavuta nyuma yo kwibasira abahanzi barimo Meddy na The Ben

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-20 13:00:33 Imyidagaduro

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, Nibwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umunyamakuru witwa Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, aho yavuze ko Fatakumavuta yafashwe kandi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Dr Murangira yabwiye Ikinyamakuru IGIHE ati: "Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama, ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira. Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kugira internet yihuta, kuko Leta yifuza ko imbuga nkoranyambaga zibyazwa umusaruro mu buryo bwiza hirindwa kuzikoresha ibyaha kuko amategeko ahana ibyo byaha ahari."

Dr Murangira yunzemo ati: "Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba azakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi."

Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’igihe akora ibiganiro ku rubuga rwa Youtube yibasira abahanzi bagenzi be barimo umuhanzi Mugisha Benjamin "The Ben"  yashinjaga ’sexual harrasement’; ibyatumye uru rwego rumwihanangiriza.

Uyu mugabo kandi muri iki cyumweru na bwo yumvikanye yibasira Ngabo Medard Jobert uzwi mu muziki nka Meddy avuga ko mbere y’uko ashyingiranwa n’umugore we yari amaze igihe amusambanya; ikindi avuga ko mu minsi ishize uyu muhanzi yakubitwaga na Mimi bashakanye nkuko bigarukwaho n'ikinyamakuru Bwiza.

Ni amagambo yatumye abatari bake ku mbuga nkoranyambaga batabaza RIB bayisaba ko yamuta muri yombi ikamubaza icyo agamije.

Related Post