Umuhanzi
Harmonize yatunguye benshi nyuma yo gusaba ku mugaragaro Frida Kajala kumubera
umugore, ni nyuma y’ukwezi kumwe gusa bombi bongeye kugaragara bari kumwe
bishimanye, bigatanga isura nshya ku mubano wabo.
Mu mpera
z’Ukuboza 2025, amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Harmonize
na Kajala basomana ubwo bari mu kabyiniro ko muri Zanzibar mbere y’uko uyu
muhanzi ajya ku rubyiniro.
Ibyo
byatumye benshi batangira kwibaza niba koko aba bombi bongeye gusubirana nyuma
yo gutandukana kwabo mu 2022, kwari kwabanjirijwe n’inkuru nyinshi n’impano
zihenze zirimo imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover n’imitako ihenze.
Mu ijoro rya
tariki ya 4 Gashyantare 2026 ni bwo Frida Kajala yashyize ku rubuga rwe rwa
Instagram, amafoto agaragaza Harmonize amusaba kumwambika impeta y’urukundo,
maze undi yemera atazuyaje.
Muri ayo
mafoto, Kajala agaragaraga yambaye ikanzu ndende y’umukara, mu gihe Harmonize
yari yambaye ishati ifite imirongo n’ipantalo y’ibara ryenda kwereruka.
Hari aho
bagaragaraga bafatanye ibiganza, ndetse n’aho Harmonize ahetse Kajala ku
mugongo, abari aho bambaye imyambaro y’umweru babareba batangaye.
Nyuma y’ayo
mafoto, Harmonize yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo
yuzuyemo amarangamutima, aho yise Kajala “impano y’Imana” mu buzima bwe,
anemeza ko amuhisemo uyu munsi, ejo n’iteka ryose.
Nubwo Frida
Kajala na Harmonize bamaze imyaka myinshi bagirana umubano utajya uhama,
abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko uyu mwanzuro wo gusaba
gushyingiranwa wafashwe nk’intambwe ikomeye igaragaza ko bombi bahisemo guha
amahirwe mashya urukundo rwabo.
Like This Post? Related Posts