Kuri uyu wa Kabiri tatiki ya 22 Ukwakira 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10 bakekwaho kwigana inzoga zo mu bwoko bwa ‘likeri’ bakazitirira iz'inganda zizwi zisanzwe zizikora hifashishijwe ibirango byazo ariko bihimbano.
Aba bantu 10 bafunzwe bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, aho batatu muri bo bakoraga izi nzoga mu buryo buhoraho mu gihe abandi Barindwi ari ibyitso kuko bababikiraga ibikoresho bifashishaga.
Mu bafashwe harimo umuyobozi mu nzego zibanze uzwi nka Mutwarasibo nyiri rugo bakoreragamo izi nzoga mpimbano ndetse bakamwishyura amafaranga menshi.
Harimo abakurikiranweho kandi n’ibindi byaha birimo: kunyereza imisoro no kugerageza guha umugenzacyaha indonke (ruswa) ingana na 4,800,000frw kugira ngo atabakurikirana.
Zimwe mu nzoga zafashwe zitirirwa izisanzwe zizwi
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye itangazamakuru ko ibyafatiriwe byose bifite agaciro kangana na 31,435,750frw.
Yasabye abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’igihugu.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko n’iya Rusororo, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.