Gasabo: Umuryango ufite umwana utumva, utagenda, utavuga no kutabona ugiye gushengurwa n'agahinda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-28 14:23:17 Amakuru

Umuryango wa Iyakaremye Samuel na Bazubagira Chantal, batuye mu Mudugudu wa Kigugu, Akagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, urasaba ubufasha abagiraneza barimo na Leta bwo kuvuza umwana wabo w'umuhungu wimyaka 4, wagize ubumuga bwo kutavuga, kutumva, kutagenda no kutabona ubwo yari agize amezi Atandatu.

Mu kiganiro kihariye Iyakaremye Samuel, se w'uyu mwana yagiranye na Bplus TV, yavuze ko imimerere umuryango we urimo nyuma y'ubu burwayi bw'umwana itoroshye kubera ko umwe mu babyeyi be ariwe ushakisha ibiwutunga ndetse n'ibindi nkenerwa noneho undi agasigara amurera kuko ntawundi muntu bamusigira.

Yagize ati" Kuva uyu mwana yafatwa n'ubu bumuga bune afite amezi Atandatu, ntitwifgeze tworoherwa n'ubuzima kuko kugirango turye cyangwa ngo abonerwe ibyo akenera ngo ubuzima bwe burusheho kuba bwiza, bisaba umwe muri twe kujya gushakisha, cyane cyane nyina kandi nabwo ntakazi gahoraho afite uretse kugira Imana, akabona uwo amesera imyambaro cyangwa gukora amasuku".

Akomeza avuga ko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi ariko ntiyahabwa igisubizo dore ko bafite ikizere cyuko umwana wabo yakira igihe haba habonetse amafaranga asaga Miliyoni 2 yo kumuvuza dore ko aho yagerageje kumuvuriza ariko bamubwiraga bawurema icyizere.

Nzabihimana Gad, umuturanyi w'uyu muryango avuga ko ubuyobozi bukwiye guhagurukira ikibazo cy'uyu mwana kuko bigaragara ko yitaweho akavuzwa yakira cyane ko ntabushobozi ababyeyi be bafite.

Agira ati" Mu byukuri maze igihe kingana n'umwaka nturanye n'uyu muryango ufite umwana warwaye bibabaje gutya. Biragaraga ko yitaweho akavuzwa yakira bityo rero Leta n'abandi bagira neza nibakore ibishoboka avuzwe cyane ko ababyeyi be nabo batorohewe".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kacyiru, Urujeni Gertrude, kuri iki kibazo, ku murongo wa telefoni, yatangarije Bplus TV ko nubwo ubuyobozi butari buzi iki kibazo  bugiye kugikurikirana. Ati" Ntabyo twari tuzi ariko mumubwire atwegere tumufashe. Muduhe nimero zabo tubavugishe".

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti, Bplus TV izabigarukaho mu makuru yayo ari imbere.

Umwa ufite ubumuga bune akomeje guhangayikisha

DUSHIMIMANA Elias/BTN i Kigali

Related Post