Ruhango: Abagizi ba nabi batemye inka y'umuturage banayica umurizo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-28 16:47:00 Amakuru

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Munini, mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango, habereye ubugizi bwa nabi bwasize inka y'umuturage witwa Kanyumba Madeline, yatemwe ikanacibwa umurizo n'abataramenyekana.

Uyu muturage wakorewe ubugizi bwa nabi, yatangirije BTN TV ko ibyabaye byamuhahamuye bitewe nuko abaciye inka ye umurizo babikoze mu cyimbo cyo mwica bitewe nuko iyo bamusanga hafi yayo bari bumwice yo bakayireka.

Yakomeje avuga ko ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira, yiriwe yahirira inka ye kandi ntaburwayi ifite gusa igitangaje ni uko yabyutse agasanga bayiciye umurizo kandi mu byu kuri ntabantu bari babanye mu makimbirane. Ati" Ibyabaye byamuhahamuye cyane ubwo nabonaga bantemeye inka bakanayica umurizo kandi ejo naririwe nyahirira ndetse ntanumuntu twari dufitanye ibibazo".


Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba Kanyumba wahemukiwe, babwiye BTN TV ko ubu bugizi bwa nabi ari ubunyamaswa kuko uhemukiye itungo atasiga na nyiraryo atamwishe ndetse ko abayitemye babikoze mu cyimbo cy'uwari uyoroye.

Abitegereje iyi nka bavuze ko ubuyobozi bukwiye gukora ibishoboka byose hagashakishwa abayitemye bagahanwa by'intangarugero.

Bati " Abakoze ibi ni inyamaswa pe kuko iyo bafata nyirayo mbere niwe bari bwice. Niyo mpamvu ubuyobozi bugomba gukora ibishoboka byose hagashakishwa abayitemye bagahanwa by'intangarugero".

Umunyamakuru wa BTN ubwo yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango kuri iki kibazo ariko ntibyamukundira cyakora nihagira amakuru azatangazwa nabwo azagarukwaho mu nkuru zayo ziri imbere.

Andi makuru BTN yamenyekanye nuko uyu muturage Kanyumba yari yabwiwe n'ubuyobozi ko buzamwambura iyi nka yatemwe yahawe muri gahunda ya "Gira Inka Munyarwanda" bitewe nuko ntakiraro yagiraga ndetse kandi ko yari yarayishumbushijwe indi.

Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post