Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, Nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi ishize yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.
Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yatangaje binyuze ku mbuga nkoranyambuga zayo zirimo X, aho bivuga ko uyu nyaminga yari yatwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga ndetse ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha akurikiranyweho ibyo byaha.
Polisi yagize iti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”
Polisi yongeyeho ko ibyo byaha atari ubwa mbere yari abikoze kuko no muri Nzeri 2023 nabwo Muheto yakoze impanuka, imusigira ibikomere bidakanganye ariko imodoka ye yangirika ku buryo bukomeye.
Nshuti Divine Muheto yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, asimbuye Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace.