• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umucamanza Vincent Mwana Mulenda, wari umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Haut-Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yapfuye nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero ku rugo rwe mu mujyi wa Lubumbashi.

Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, aho abantu bitwaje intwaro binjiye mu rugo rw’uyu mucamanza, bikarangira arashwe ndetse agakomereka bikomeye.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri RDC avuga ko aba bagizi ba nabi bazamutse urukuta rw’urugo rwa Vincent Mwana Mulenda, nyuma bakamenagura amadirishya kugira ngo binjire mu nzu.

Bamaze kwinjira, ngo basabye uyu mucamanza kubaha urufunguzo rw’imodoka ye ndetse n’amafaranga. Ni muri icyo gitero kandi ubwo yarashwe.

Amakuru y’ibanze avuga ko Vincent Mwana Mulenda yakubiswe isasu mu kuguru ndetse akagira n’igikomere gikomeye ku mutwe. Umukobwa we na we bivugwa ko yakomeretse mu mutwe mu gihe cy’icyo gitero.

Muri icyo gihe, uyu mucamanza ngo yashoboye guhamagara umupolisi wari ushinzwe umutekano w’Ubushinjacyaha, amusaba gutabara byihuse.

Umwe mu bantu bari hafi y’umuryango we yatangaje ko uyu mucamanza yamubwiye ko hari abajura bashaka kumugirira nabi, ariko ubwo umupolisi yageraga aho yari atuye, yamusanze yamaze gukomereka bikomeye.

Nyuma yo kuraswa, abari hafi ya Vincent Mwana Mulenda bamujyanye ku ivuriro rya Don Bosco Afia kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Uburemere bw’ibikomere yari afite bwatumye yimurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Félix Tshisekedi, aho yakomeje kuvurwa ariko aza kwitaba Imana azize ibikomere yagize muri icyo gitero.

Urupfu rwe rwababaje cyane abo bakoranaga mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Haut-Katanga, ndetse n’abari bashinzwe umutekano w’inyubako y’urukiko.

Raporo z’ibanze zivuga ko abateye urugo rwa Vincent Mwana Mulenda batwaye ibintu birimo imodoka ye ndetse n’amafaranga yari afite.

Ku cyaha cyakorewe aho uyu mucamanza yari atuye, ngo hasanzwe kandi isasu ryasigaye nyuma yo kuraswa ndetse n’icyuma, nk’uko amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri RDC abivuga.

Icyakora, ibisobanuro birambuye ku bagabye igitero, umubare wabo ndetse n’aho bahungiye ntibiratangazwa ku buryo bwuzuye.

Nyuma y’urupfu rwa Vincent Mwana Mulenda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Umurinzi w’Ikirango cya Leta muri RDC, Guillaume Ngefa Atondoko-Andali, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza uko igitero cyagenze n’ababigizemo uruhare.

Mu butumwa bw’akababaro, Minisitiri yavuze ko urwego rw’ubutabera rwa Congo rutakaje umukozi wari ufite uruhare mu kazi ke kandi wubahwaga.

Yavuze kandi ko iperereza rigomba gukorwa hubahirizwa amategeko, inzira z’ubutabera, uburenganzira bw’abaregwa ndetse n’ubwigenge bw’ubutabera.

Urupfu rwa Vincent Mwana Mulenda rubaye mu gihe umutekano w’umujyi wa Lubumbashi ukomeje guteza impungenge, aho hamaze kugaragara ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi bitwaje intwaro.

Ku itariki ya 6 Nzeri 2026, abapolisi babiri bishwe ubwo abagizi ba nabi bateraga sitasiyo ya lisansi mu gace ka Kilobelobe. Abakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero nyuma berekanywe n’inzego z’umutekano.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (CNDH) mu ntara ya Haut-Katanga yavuze ko urupfu rw’uyu mucamanza ari igihombo ku rwego rw’ubutabera no ku muryango we.

Umuhuzabikorwa wa CNDH muri Haut-Katanga, Maître Joseph Kongolo, yagaragaje impungenge ku bwiyongere bw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Lubumbashi, avuga ko hakenewe amakuru arambuye atangwa n’inzego zibishinzwe ndetse no gufata abakekwaho ibyo bikorwa.

CNDH yasabye inzego z’umutekano, zirimo Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Ntara, ingabo na Polisi, kongera imbaraga mu kurinda abaturage n’ibyabo. Yanashishikarije abaturage gutanga amakuru ku bikorwa cyangwa abantu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi  Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments