Nyamagabe: Umusore ari guhigwa bukware nyuma yo gutema Mudugudu agahita amwica

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-15 13:00:12 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Nibwo umusore w'imyaka 23 wo mu Kagari ka Karambo, mu Murenge wa Kibirizi,Akarere ka Nyamagabe,  yishe atemye umukuru w'Umudgudu wa Gitwa witwa Mukanyandwi Bernadete, biturutse ku makimbirane.

Velens Rukundo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karambo,  habereye ubu bugizi bwa nabi, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'aya makuru ikinyamakuru btnrwanda.com avuga uko byagenze nuko ubuyobozi bwamenye amakuru.

Yagize ati" Nibyo koko ayo makuru niyo twayamenye ku isaha ya Saa Mbili za mu gitondo ariko byabaye Saa Moya ndetse twanageze aho uwo musore watorotse yiciye nyakwigendera w'imyaka 55. Aho uyu musore yabaga(mu muryango we) hari haturanye n'urugo rwuyu mukuru w'umudugudu, bivugwa ko bombi batari babanye neza akaba aribyo byateje amakimbirane yatumye bashyamirana kugeza ubwo amwishe".

Yakomeje abwira BTN ati" Uyu musore wari urangije amashuri yisumbuye yahise atoroka nyuma yo kwica Mukanyandwi ndetse ko inzego z'umutekano ku bufatanye n'abaturage zahise zitangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera no gushakira uwamwishe".

Gitifu Rukundo wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda no kurwanya amakimbirane, hagira uyagirana n'undi hakitabazwa ubuyobozi kuko bubunga bidasabye kurindira kwicana.

Nyakwigendera, Mukanyandwi Bernadette yari umupfakazi akaba apfuye asize abana batatu. Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme gukorerwa isuzumwa.

Dushimimana Elias

Related Post