Perezida
Paul Kagame yahuye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu biganiro
byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Élysée Palace, bigamije
kurebera hamwe uburyo umubano w’ibihugu byombi warushaho gutera imbere.
Ibiro
by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro yatangaje ko aba bayobozi bombi bahuye
mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo Perezida Kagame yari i Paris mu
Bufaransa, aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku by’isanzure
(International Space Summit).
Mu biganiro
byabo, Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagarutse ku gushimangira umubano
n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse banaganira ku ngingo
zitandukanye zirebana n’iterambere n’ibibazo bihangayikishije akarere
n’amahanga muri rusange.
Perezida
Kagame yari yitabiriye inama yiga ku hazaza h’urwego rw’iby’isanzure, yahuje
abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, inzego zishinzwe
iby’isanzure, abahanga n’abikorera.
Iyo nama
yabaye ku wa 9 n’uwa 10 Nzeri 2026, itegurwa ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u
Budage. Yibanze ku ruhare rw’ubukungu bushingiye ku isanzure, ubushakashatsi
bwa siyansi n’ikoranabuhanga, ndetse n’imikoreshereze irambye ry’ibyogajuru.
Muri iyi
nama Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare rufatika mu
iterambere ry’urwego rw’iby’isanzure, cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga
mu iterambere, guteza imbere ubushakashatsi no kongera ubushobozi mu bya
siyansi.
Ibiganiro
bya Perezida Kagame na Macron bibaye mu gihe u Rwanda n’ubufaransa bikomeje
gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera, dipolomasi
n’izindi zigamije iterambere ku mpande zombi.
U Rwanda
kandi rukomeje gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu nzego zirimo
ikoranabuhanga, ubumenyi n’ubushakashatsi, nk’imwe mu nzira zo guteza imbere
ubukungu bushingiye ku bumenyi.