Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023, Nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yatoye itegeko rishyiraho ubwisungane mu kwivuza ku baturage bose busa nk’ubuzwi mu Rwanda bwa ‘Mutuelle de santé’..
Ni ubwisungane bwitezweho gufasha abaturage benshi kubona ubuvuzi badahenzwe.
RFI yatangaje ko 16% by’abaturage ba Afurika y’Epfo ari bo bari basanganywe ubwishingizi bw’ubuzima bahabwa n’ibigo byigenga.
Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ko Afurika y’Epfo ari cyo gihugu cya mbere ku isi aho kwivuza ku muturage byari bihenze cyane.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gutangiza ubu buryo bw’ubwisungane mu kwivuza, bizafasha abatishoboye n’abafite amikoro aciriritse, kugera kuri serivisi zo kwivuza aho kuba ibinutu byahariwe abakire.
Iri tegeko ryarwanyijwe n’amavuriro yigenga kubera ko yamenyeshejwe ko atazajya yishyurwa mu gihe yahaye serivisi abaturage kandi izo serivisi ziboneka mu bitaro bya Leta.
Abatavuga rumwe na Leta nabo bamaganye iryo tegeko kuko bavuga ko rizatuma ibitaro byuzuramo abarwayi imitangire ya serivisi ikagenda nabi, kandi ko ayo mafaranga abaturage bazajya batanga ngo bivuze ashobora gucungwa nabi biturutse ku mikorere y’ishyaka ANC isanzwe itavugaho rumwe.