Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, Nibwo ikigo cy'ishuri cya ESSI Nyamirambo giherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, cyafashe umwanzuro wo kwirukana burundu abanyeshuri bane b'abahungu bashinjwa gushaka gushyira mu bikorwa ibikorwa by'urukozasoni birimo inzoga n'ubusambanyi.
Izingiro ry'inkuru y'aba banyeshuri birukanywe burundu muri ESSI Nyamirambo ikinyamakuru btnrwanda.com ikesha, abanyeshuri, ababyeyi n'abayobozi b'iki kigo, rizingiye ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, aho abirukanywe bari bukore ibirori bibahuriza hamwe na bagenzi babo bigana cyane cyane abiga mu mwaka wa Gatatu(S3) ariko bikabera hanze y'ikigo mu rugo rw'umwe mu babyeyi babo dore ko biga bataha mu miryango yabo.
Ubwo ejo hashize ku wa Kabiri bamwe mu babyeyi b'abanyeshuri birukanwe bahamagaraga ku murongo wa telefoni umunyamakuru wa BTN bamubwira iby'aya makuru, bamutangarije ko abana babo bashinjwa imyitwarire idahwitse birukanywe mu buryo bise ko ari akarengane bitewe nuko icyo babajijije kitashyizwe mu bikorwa ndetse ko ari ubwa mbere bari bihanangirijwe ku makosa runaka.
Aba babyeyi batifuje ko imyirondoro n'amazina byabo bijya ahagaragara kubwo umutekano wabo basobanuye uko bamenye amakuru nuko babyakiriye bati" Twaje gutungurwa no kumva ngo abana bacu birukanywe burundu muri ESSI Nyamirambo kubera ibirori bario bifuje gutegura bibahuza na bagenzi babo mu buryo bwo kwishimana ariko n'ubundi bitigeze biba kuko ababyeyi ntitwari twabyishimiye kuko byari kuba hagati mu masomo nkuko twabibasobanuriye tubasaba ko wenda byaba ari uko basoje nyuma y'ibizamini bya Leta".
Bakomeza bati" Abanyeshuri bari bateguye igikorwa bise " House Party" cyari bubere mu rugo rwo mu muryango w'umwe muri bo, bari bateguye ubutumire busobanura uko bizagenda, aho buvuga ko kwari uguhura bagasangira bakishima, bakabyina ndetse bakanatumira n'ababyeyi babo cyakora bashyiraho ko uzakitabira agomba gutanga 3,000 Frw kugirango bigende neza. Kubera ko twari twabahakaniye bahise babihagarika noneho ku munsi byari bubereho ku wa Gatandatu bajya kwiga nk'ibisanzwe ariko batungurwa no kubasaka basanga ntakidasanzwe bafite birangira bababwiye ko batemerewe kongera kuhiga ukundi".
Bamwe muri aba banyeshuri batangarije BTN ko bataracyira ibyababayeho kubera icyemezo gikarishye ubuyobozi bw'Ikigo cya ESSI Nyamirambo bwafashe wo kubirakana burundu cyane ko biteguraga gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.
Nabo bahamya ko ntabikorwa bibi byari bubere mu birori byabo kuko byari bunitabirwe n'ababyeyi babo ndetse byanashoboka bikagaragaramo bamwe mu barezi babo.
Bagize bati" Baradutunguye cyane, na nubu ntiturabyakira kuko ntabikorwa bibi byari buberemo. Twari hafi gukora ikizamini cya Leta".
Aba babyeyi kandi bakomeje bavuga ko ubwo bamenyaga amakuru, bihutiye kujyana abana ngo bumve amakuru neza basobanuriwe baboneraho gusaba imbabazi ngo abana bakomeze kwiga ariko umuyobozi w'ikigo ababera ibamba ababwira ko bidashoboka kandi umwanzuro wamaze gufatwa.
Nyuma yo kumva ibi, umunyamakuru wa BTN yagerageje kuvugisha umuyobozi wa ESSI Nyamirambo, Ntamuturano Abdu ku murongo wa telefoni agirango amubaze niba aya makuru ari imamo maze amutangariza ko ariyo ndetse n'impamvu yatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo kubirukana burundu hagendewe ku ngingo ya 41, 46 n'iya 47 zo mu gatabo k'amategeko agenda umunyeshuri.
Yagize ati" Ni byo koko abanyeshuri barirukanwe kandi burundu ntibemerewe kwiga muri ESSI Nyamirambo bitewe n'ibikorwa bari bateguye byari biteganyijwe kubera mu birori byari kuba ku wa Gatandatu, bikabera mu rugo rw'umwe muri bo uko ari bane".
Akomeza ati" Twaje kumenya ko muri ibyo birori hari buberemo ibikorwa by'urukozasoni birimo ubusambanyi, ubusinzi ndetse n'ibindi kuko hari hateguwe umukino udasanzwe ukinywa noneho bagira icyo bategeka umuntu gukora ikintu agahita agikora ntakujijinganya. Niba asabwe gusoma mugenzi we akabikora, kubyinana nawe cyangwa kunywa inzoga agahita abikora".
Ntamuturano usaba abanyeshuri bakiga mu kigo abereye umuyobozi gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza ndetse no kubahiriza umuco ikigo kigenderaho, yakomeje avuga ko bashatse kujyana inzego z'umutekano ahari bubere ibyo bibero ariko basanga ntacyo bari kuba bakijije bitewe nuko abana bari kuba bangiritse ntagaruriro.
Muri ESSI Nyamirambo ahazwi nko kwa Kadafi, haherutswe kwirukanywa burundu undmunyeshuri nyuma yo gufatanywa kanyanga mu kigo.
Andi makuru BTN yamenye ni uko abanyeshuri bigamo babangamiwe n'inkoni bakubitwa ubwo baba bakosheje, aho ushinzwe imyitwarire yabo abapfukamisha yarangiza akabakubita inkoni ibazanisha imibyimba i ku mibiri yabo cyane cyane ku kibuno gusa ku rundi ruhande iki kigo ku bijyanye no gutsindisha ku rwego rwiza kandi rushimishije bakabigishimira.
Ikigo cya ESSI(Ecole Secondaire Scientifique Islamique) Nyamirambo kibarizwamo abahungu n'abakobwa, cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1984 kikaba kigishirizwamo amasomo y'amashami atandukanye arimo amasomo asanzwe y'Icyiciro rusange (Ordinary Level S1, S2, S3) n'amashuri y'isumbuye mu mashami atandukanye arimo; Mathematics - Chemistry & Biology (MCB), Mathematics - Physics & Geography (MPG), Mathematics - Economics & Geography (MEG),,.
Yanditswe na Dushimimana Elias