Iran yatangaje intambara igomba kugera mu bice bitandukanye birimo ibikorwa bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati mu mugambi wo kwihorera ku gitero Amerika yagabye ku kigo cya gisirikare kiri ku kirwa cya Kharg gifatwa nk’izingiro ry’ubukungu bwa Iran
Umuvugizi w’ingabo za Iran yasabye abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva ku bibuga by’indege, ubwihisho bwo ku byambu cyangwa aho Abanyamerika bihisha, yemeza ko ingabo za Amerika zagabye icyo gitero zari muri ibyo bice.
Ati “Turamenyesha abayobozi ba UAE ko Iran ikoresha uburenganzira bwayo bwo kurengera ubusugire bwayo binyuze mu kurasa ahaturutse misile z’Abanyamerika ku byambu by’ubwato, ahashyirwa imizigo n’aho abasirikare ba Amerika bihishe mu mijyi imwe ya UAE.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko uzarasa ku bikorwaremezo byayo wese bazahita bamusubiza.
Minisiteri y’Ingabo ya Iran yatangaje ko barashe misile icyenda na drones 33 mu gitero cyagabwe kuri UAE ku wa 14 Werurwe 2026.
Iran yasabye abaturage bok u cyambu cya Jebel Ali muri Dubai, Khalifa muri Abu Dhabi na Fujairah kuhava kuko bateganya no kurasa ku mashami ya banki z’Abanyamerika ziri muri iki aka gace.
Icyambu cya Fujairah kinyuzwaho utugunguru twa lisanzi miliyoni 1 buri munsi, bingana na 1% by’icuruzwa ku Isi.
Iran yahamije ko inzira ya Hormuz igifunguye ariko ari yo iyigenga.
Like This Post? Related Posts