Kigali: Abitabiriye "Africa Human Resources Summit" banyuzwe n'amasomo akomeye bigiyemo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-22 08:05:35 Ubukungu

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, Nibwo muri Kigali Convention Center, hateraniye inama yahurije hamwe abashinzwe abakozi (Human Resources) basaga 350  bo mu bihugu 20 bya Afurika birimo n'u Rwanda rwayakiriye, hagamijwe kwigira ahamwe uko umukozi yakwitabwaho neza hanarandurwa zimwe mu mbogamizi  agirira mu kazi.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti "Guhuza  ingamba zigenga imiyoborera y'abakozi hamwe na gahunda yubumwe bwa africa ya 2063", yakiranywe yombi bitewe nuko abo yahurije hamwe bayigiyemo amasomo atandukanye azabafasha mu kunoza akazi k'ibigo bakorera ndetse no kubungabunga abakozi bakorera mu bigo bayoboye mu rwego rwo kurushaho kubyara inyungu hagati y'impande zombi.

Murenzi Steven, Umuyobozi mukuru wa People Matters Kigali Rwanda akaba anashinzwe abakozi mu Kigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) witabiriye iyi nama, yabwiye Bplus TV ko abayitabiriye basangizanyije ibitekerezo bituma barushaho kunoza inshingano mu kaiz bakora hagamijwe kuzamura imibereho y'abakozi bahagarariye.

Yagize ati" Mu byukuri nanyuzwe n'ibyaganiriwe muri iyi nama kuko yadufashije cyane. Iyi nama yatumye duhura turamenyana, ibigo dukoramo ndetse turebera hamwe icyatuma ubuzima bw'umukozi burushaho kuba bwiza tutibanda ku makosa akora ashobora kumwirukanisha kuko buriya iyo umukozi akoze neza atera imbere, ikigo akoramo kigatera imbere ndetse n'igihugu muri rusange kikarushaho gutera imbere.

Alain Samuel Tuyishime ubarizwa mu rugaga rw'Abashinzwe abakozi mu Rwanda "Rwanda human resources management organisation(RHRMO)" , yatangarije Bplus TV ko hari ibibazo umukozi ahura nabyo ari mu kazi bigatuma atanga umusaruro udashimishije noneho umukoresha we yabibona akihutira kumwirukana hatabanje gusuzumwa icyibyihishe inyuma bityo ko hagakwiye kurebera hamwe impamvu.

Agira ati" Mu byukuri usanga mu kazi umukozi atameze neza kubera impamvu zitandukanye, urugero; mu muryango we hari urwaye, gukererwa kugera ku kazi, abana be birukanwe ku ishuri ndetse wenda nawe ubwo afite uburwayi butamworoheye.

Tuyishime akomeza ati" Ubwo rero ugasanga umukoresha we yihutiye gufata umwanzuro wo kumwirukana atabanje gusuzumira hamwe ibyo bibazo. Ibyo ni bimwe mu byo twigiye muri iyi nama".


Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Hon. Ambasaderi Christine Nkulikiyinka wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yabwiye itangazamakuru ko Abashinzwe abakozi bagifite byinshi byo kwiga no guhugurwa bishobora gutuma abakozi barushaho kugira ubuzima bwiza. Ati" Inzego zishinzwe abakozi yaba mu bigo bya Leta cyangwa ibyigenga bakwiye guhugurwa, bakiga kugirango ubuzima bw'umukozi bumere neza kandi bunahinduke". , ubuzima bugomba kujya buhinduka, urubyiruko rufite uko 

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Hon. Ambasaderi Christine Nkulikiyinka ahamya ko ikoranabuhanga rizahindura byinshi mu mikorere

Akomeza ati: ”Ikoranabuhanga rya  AI ni ikintu tutagomba kwirengagiza kandi kizagira uruhare rukomeye, hari benshi batinya bavuga ngo uko rizamuka ni ko imirimo igabanyuka, ariko si ko biri kuko naryo rifite indi mirimo rihanga. Ahubwo icyo twareba ni  gute abantu turi  kwigisha uyu munsii twabafasha ngo itababera ikibazo ahubwo rikabaviramo amahirwe yo kubona indi mirimo, Imirimo ntiri kuvaho ahubwo iri guhinduka.”

Abayobozi bashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye kandi banagaragaje uruhare rwabo mu gushyigikira iterambere ry’umugabane binyuze mu gushyira mu bikorwa icyerekezo 2063, harimo guhangana  n’imihindagurikire y’ibihe, kongerera abakozi ubushobozi no kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakozi.

Iyi nama" Africa Human Resources Summit " iri kubera i Kigali Comvetion Center irasozwa kuri uyu wa Gatanu ikaba ibaye ku nshuro ya mbere.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda, Steven  Karangwa, yavuze ko abantu bakwiye kugendana n’Isi y’ikoranabuhanga



Africa Human Resources Summit yitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku Mugabane wa Afurika



IRAKOZE Rachel, yaje ahagarariye Umuryango wita ku buzima bwo mu mutwe (Mental Health Hub - mHub)



Chamim Walusimbi, ni umukozi mu Kigo cy’Afurika gishinzwe Abakozi, (Board of Africa Human Resources Confederation)



Dushimimana Elias/BTN i Kigali

Related Post