Ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, Nibwo umugabo w’imyaka 42 wo mu gace kazwi nka Gatundu South gaherereye rwagati muri Kenya, yikase ubugabo akoresheje umuhoro kubera kubatwa n'inzoga.
Amakuru avuga ko uwikase ubugabo, yagerageje kuva ku nzoga ariko bikamunanira bimutera ihungabana kugeza ubwo afashe umwanzuro ugayitse wo kwishahura.
Inzoga zageze aho zituma atandukana n’umugore we n’abana be, ku buryo na we ngo aho yari ageze atari ahishimiye nkuko ikinyamakuru The Citizen cyabyanditse dukesha iyi nkuru.
Kugeza ubu arwariye ku bitaro bya Gatundu Level Five Hospital muri Kenya, aho abaganga bari kugerageza kwita ku bikomere yiteye ubwo yikebaga ubugabo.