Kuri uyu wa Kabiri tatiki ya 26 Ugushyingo 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere ryatangijwe i Kigali mu kwezi gushize, Prof Kingsley Chiedu Moghalu.
African School of Governance (ASG, ni ishuri ryatangijwe tariki ya 22 Ukwakira 2024 rikazajya ritanga ubumenyi mu miyoborere, ubushakashatsi na politiki, bufasha mu gukemura ibibazo bibangamiye umugabane wa Afurika.
Ikindi kandi ni uko iri shuri ryakomotse ku muryango Africa School of Governance Foundation washinzwe hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe na Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Ubwo Desalegn yafunguraga iri shuri ku mugaragaro, yasobanuye ko rifite umwihariko wo kwigisha amasomo ashingiye ku byo umugabane wa Afurika ukeneye kugira ngo utere imbere nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Iri shuri rikorera mu nyubako yahoze ikorerwamo n'Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku Gishushu mu karere ka Gasabo.
Ifoto: Village Urugwiro