Rubavu: Batewe agahinda n'amavuja betererejwe mu myuka mibi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-27 09:09:28 Amakuru

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Pfunda, Akagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, bahangayikishijwe cyane n'amavunja akomeje kwibibasira bamwe biturutse ku mwanda.


Abaganiriye na BTN TV, bavuze ko bamwe mu baturanyi babo batorohewe n'indwara y'amavunja ikomoka ku mwanda bigatuma hari imwe mu mirimo bahagaritse gukora yakabaye ibinjiriza amafaranga bitewe n'uburibwe bafite.


Bati" Amavunja kuyarwa ni ngombwa kubera ko hari abatoga, ubwo rero mu gihe utoze bizaba intandaro y'umwanda ubyara amavunja".


Nubwo umwanda bawushyira ku isonga nka nyirabayazana w'ayo mavunja ku rundi ruhande hari abagaragaza ko ayo mavunja ashobora kuba ari amatererano y'imyuka mibi(amashitani) bitewe nuko abayafite bari mu byiciro bitandukanye birimo iby'abifashije ndetse n'abatishoboye bityo bikabatera gutekereza uko.


Bakomeza bati" Aya mavunja si indwara gusa ahubwo ni amashitani batererejwe kuko abayarwaye barimo abakene, abatishoboye. Ubwo rero ntiwakwiyumvisha ukuntu abana bo mu bakire bahora boga bayarwara? ".


Aba baturage nanone batanze urugero rw'umwana uyafite bakeka ko ari abayamuterereje bitewe nuko ababana nawe bagerageje kumukorera isuku ku cyindi kirenge ariko nacyo kikazaho izo mvunja. Urebye ni amshitani kuko n'ikirenge yakarabije nacyo cyajeho imvunja".


Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba, mu butumwa yandikiye umunyamakuru wa BTN kuri iki kibazo cy'imvunja, yavuze ko abatekereza ko abafite amavunja bayatererejwe bakwiye guhindura imyumvire ahubwo bagahashya umwanda bagahorana isuku.


Yagize ati" Abavuga ko ayo mavunja akomoka ku mashitani nibahindure imyumvire bimakaze isuku barwanya umwanda kuko niwo muti w'icyo kibazo".


Gitifu Nkurunziza kandi yavuze ko hari aho ayo mavunja yatangiye gucika binyuze no mu bukangurambaga bityo akaba ashimangira ko n'aho akigaragara azahacika.


Tuyishime Jacques/BTN TV i Rubavu

Related Post