Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Nibwo hasakaye amakuru avuga ko Banki nkuru y’Igihugu cya Uganda, yibasiwe n’abatubuzi bakomoka muri Asia bayibye Miliyari 621 Ugandan shillings ubwo ni ukuvuga 23,385,476,502 Rwf.
Banki nkuru y’Igihugu ya Uganda yacucuwe n’abajura bibisha ikoranabuhanga (Hackers) byaje kumenyekana ko bakomoka mu burasirazuba bwa Asia nkuko ikinyamakuru New Vision dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Amakuru akomeza avuga ko aba bajura biyita “Waste” bibye Banki Nkuru ya Uganda hanyuma bohereza amafaranga macye mu Buyapani bakoresheje Banki itari yamenyekana imyirondoro ngo babone uko bakurikirana n’andi mafaranga.
Banki ya Uganda ntabwo yahise isubiza New Vision isaba ibisobanuro kuri iki kibazo. Polisi ya Uganda nayo yaruciye irarumira ntiyagira icyo ivuga kuri aya makuru yakuye umutima abanya-Uganda cyakora ngo hakaba hanagarujwe kimwe cya kabiri cy'amafaranga abo bajura bari bibye. Kivuga ko mu rwego rwo kumenya neza abo bajura bo kuri interineti, Perezida Yoweri Museveni yategetse ko hakorwa iperereza.