Abahinzi bibumbiye muri Koperative ya KOABIGA, bahinga mu gishanga cy'Urugarama kiri mu Kagari ka Gacuriro, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, barashimira Leta yabahaye imiti yica udukoko twangiza imyaka bahinga bateye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024.
Iki gikorwa cyo gutera imiti cyarimo abayobozi b'amazoni atandukanye, ab'urwego rw'irondo ry'umwuga, cyayobowe na Agoronome w’Umurenge wa Kinyinya, MUKAMURENZI Clotilide, Perezida wa Koperative ya KOABIGA, GAKUBA AFADHALI Didier.
Bamwe mu bahinzi bari muri iki gikorwa cyo gutera imiti yica ibyonnyi, basabwe kwita ku bihingwa bahinga ndetse bakanabyaza umusaruro iyi miti.
Mukiza Theophile, yabwiye Bplus TV ko babyakiriye neza kuko iyi miti bahawe bagorwaga no kuyigurira bitewe nuko ibiciro byayo bihanitse.
Yagize ati" Leta ni umubyeyi rwose. Twahawe imiti tuyitera ku bihingwa twahinze birimo ibigori, turizera neza ko ibyonnyi byatuzongaga bigiye gucika intege ku buryo ejo n'ejo bundi bizaba byashizemo cyane ko twagorwaga no kuyigura kubera ko ihenze".
Mukanzigiye Maria, utuye mu Mudugudu wa Karambo, akagari ka Gacururo, yatangarije Bplus TV ko iyi miti iri bubafashe gusa ariko nanone agasaba ko Leta yajya ihora iyibaha bitewe nuko byu mwihariko mu gihe cy'imvura iyo itewe ku myaka imvura igwa igahita iyikuraho ntacyo iracyemura.
Agira ati" Rwose turashima cyane ko twahawe iyi miri ariko na none Leta turayisaba ko yajya iyiduha kenshi kubera ko iyo tuyiteye mu gihe cy'imvura itaramba ku bihingwa".
Imihindagurikire y’ibihe yatumye mu buhinzi haduka udukoko n’indwara bitari bisanzwe birimo nkongwa idasanzwe (Fall amyworm) mu bigori, utumatirizi mu myembe (mango mealybugs), urunyo rw’inyanya (Tuta absoluta) n’ibindi.
RAB igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 yatanze nkunganire y’imiti yo kurwanya ibyonnyi ingana na litiro 3000, igenda izamuka uko imyaka yigira imbere kuko mu 2022/2023 hatanzwe litiro 4000 z’imiti muri nkunganire. Muri iyo myaka ine hatanzwe nkunganire y’imiti yica ibyonnyi igera kuri litiro 14.200.
Mukanzigiye Maria arashima leta yabatekerejeho ikabaha imiti yica udukoko
Mukiza Theophile avuga ko ibiciro by'imiti yica udukoko bihanitse