Kigali: Hatangijwe icyumweru cyo kwimakaza ikoranabuhanga mu kwihutisha iterarambere rirambye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-13 10:09:21 Ubukungu

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2024, Nibwo mu Mujyi wa Kigali, hatangijwe  Icyumweru  Cyahariwe Kwimakaza  Ikorabuhanga mu Kwihutisha Iterambere rirambye  hagamijwe guteza imbere urwego rw’abikorera mu ntego z’Igihugu.

Ni icyumweru cyateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Urugaga rw’abikorera mu gice cy’Ikoranabuhanga (Rwanda ICT Chamber) aho gifite insanganyamtsiko igira iti" Ikoranabuhanga rishobora guteza imbere urwego rw’abikorera mu ntego z’Igihugu zo gushyira mu bikorwa icyerekezo cya kabiri cy’iterambere (NST2, 2025–2029)".

Muri Iki cyumweru cyose abantu  basaga 1000 barimo ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga, abagenzuramikorere mu by’Ikoranabuhanga, abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere ry’igihugu, hamwe n’abayobozi bo mu bindi byiciro boze  bazahura mu minsi itandukanye bagamije ku kwiga ku mahirwe y’iterambere ry’ikoranabuhanga n’uruhare rwaryo mu guteza imbere ubukungu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri MINICT, Kunda Esther, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ikoranabuhanga mu iterambere.

Kunda Esther yagaragaje ko NST2 igamije gufasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye n’icyekerezo cyihaye cya 2050 cyo kuba ari igihugu gikize n’igihugu gifite ubukungu buciriritse muri 2035.
Esther Kunda Umuyobozi Mukuru Ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga muri MINICT

NST1 yafashije igihugu guteza imbere ubukungu bwacyo, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku kigero cya 7% naho amafaranga Umunyarwanda yinjiza ava ku 729$ agera ku 1040$ mu 2023.

Naho kubijyanye na NST2  Umuyobozi mw’Irembo  yagaragaje ko  ikoranabuhanga ryafashije Abanyarwanda buri munsi mu myaka itari mike kandi ko akamaro karyo ntawagahakana.

Ikindi  ni uko abanyarwanda  bakomeje Kwifashisha ikoranabuhanga byorohereza umubano hagati y’imijyi n’abaturage, mu Rwanda, abaturage bashobora kubona serivisi zose mu mijyi banyuze ku rubuga twubatse rwa Irembo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera inan, Alex Ntale, yasabye ko abikorera bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe, bashora imari kandi bagamije kwimakaza ikoranabuhanga.


Ati “Turabasaba kureba muri iyi gahunda ya NST2 no gusobanukirwa uruhererakane rw’uburyo ikoranabuhanga ryazana ibisubizo mu nzego zose ariko kandi bakarushaho kwegera abakiliya no kunoza serivisi zitangwa.”


Biteganyijwe ko tariki 18 Ukuboza 2024 aribwo hazasozwa iki cyumweru  cyo kwimakaza ikoranabuhanga mu kwihutisha iterarambere  rirambye  aho kizasozwa n’Inama Rusange y’abanyamuryango ba ICT Chamber  ,nyuma hakurikireho ibirori birimo umuhango wo gutanga ibihembo byiswe Digital Business Summit and Awards, aho abantu n’ibigo byahize ibindi mu guhanga udushya mu bikorwa by’ikoranabuhanga bazashimirwa .

Related Post