Perezida Kagame yakiriye mu biro intumwa ya mugenzi we Lourenço wa Angola

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-18 18:20:05 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye ku biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, inyumwa yihariye ya Perezida João Gonçalves Lourenço usanzwe ari umuhuza mu biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X byagize biti “Kuri iki gicamunsi, kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Nyakubahwa Tete Antonio, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, wazanye, nk’intumwa yihariye, ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida João Gonçalves Lourenço, umuhuza w’ibiganiro bya Luanda.”

Minisitiri Tete yageze i Kigali nyuma y’aho tariki ya 14 Ukuboza 2024, Angola ifashe icyemezo cyo gusubika ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Perezida Lourenço, Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 15 Ukuboza 2024.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho intumwa za RDC ku rwego rw’abaminisitiri zanze kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23, nyamara mbere zari zaremeye Angola ko zizaganira na wo binyuze muri “Gahunda ya Nairobi” iyoborwa na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.

Perezida Lourenço, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’icyumweru gishize, yabwiye abanyamakuru ko afite icyizere ko we, Perezida Kagame na Tshisekedi nibahurira i Luanda, bazagirana amasezerano y’amahoro arambye.


Related Post