Ubwo hizihizwaga uyu munsi Ngarukamwaka w’Umuhinzi w’Icyayi, mu Karere ka Nyabihu, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro w’icyayi isoko y’imibereho myiza y’umuhinzi n’iterambere rirambye ry’ubukungu bw’igihugu.” bamwe mu bahinzi b’icyayi bahamije ko iki gihingwa cyahinduriye ubuzima imiryango yabo.
Mu biganiro bitandukanye byatangiwe ku Ruganda rw'icyayi rwa Nyabihu, humvikanyemo ubuhamya bw'abahinzi n'abasarura icyayi, bugaragaza uruhare runini rw'iterambere ryabo n'aho batuye iki gihingwa cyagize bigatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.
Umuhinzi w'icyayi witwa Ntigashira Providence, utuye mu Mudugudu wa Rwinkingi, Akagari ka Nyundo, mu Murenge wa Rambura, usanzwe ari umunyamuryango wa Koperative ya COOPTHEGA nyuma yo kugabirwa inka na Rwanda Mountain Tea, yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa yakorewe ari igihamya cy'uko abahinzi b'icyayi bashyigikiwe ndetse n'ibyo bakora bihabwa agaciro.
Uyu mubyeyi ugaragaza ko inka yahawe igiye kumufasha byinshi mu iterambere rye byu mwihariko kumuha ifumbire ndetse n'amata, yanemeje ko ije yiyongera ku byiza amaze kugezwaho n'igihingwa cy'icyayi cyamufashije kwigisha no gutunga abana be.
Yagize ati" Mu byukuri ndashimira cyane Rwanda Mountain Tea(RMT) kubwo kudutekerezaho ikatugabira amatungo arimo n'iy'inka nahawe, biratwereka ko ibyo dukora bihabwa agaciro ndetse ko badushyigikiye. Iyi nka ije yiyongera ku byiza nagejejweho n'icyayi, abana barize, babaho neza, sinasabiriza bityo rero tugiye kweza byisumbuyeho kuko kubona ifumbire byakemutse".
Umugabo utunganya icyayi mu ruganda rw’icyayi rwa Nyabihu ariko utifuje ko imyirondoro n'amazina bye bijya mu itangazamakuru, nyuma yo guhabwa itungo ry'ihene, yatangaje ko ari iby'agaciro kuko iri tungo rigiye gufasha umuryango we bitewe nuko mu gihe rizaba ryororotse rizatanga umusaruro uzatuma ubuzima bw'abagize umuryango we burushaho kuba bwiza.
Agira ati" Ibikorwa badukorera birigaragaza kuko biba bigamije kudushyigikira muri byose. Nkanjye utunganya icyayi mu ruganda rwa Nyabihu ntacyo naruburanye naba ndwaye cyangwa ndi muzima, iri tungo rigiye kunshyigikira mu bikorwa byanjye ku buryo umuryango wanjye ugira ubuzima bwiza kandi birumvikana ko ntafumbire, amafaranga y'ishuri y'abana kandi ryanabyara ayandi matungo".
Undi nawe wahawe Matera yo kuryamaho yavuze ko ije ari igisubizo kuko isimbura indi yari imaze gusaza ndetse ko amafaranga ykabaye ayigura agiye kuyizigama.
Nahayo Philippe, Umuyobozi w’uruganda rw'icyayi rwa Nyabihu, yavuze ko bagira uruhare mu kubaka ubukungu bw’Akarere ka Nyabihu kuko bakinjiriza miliyoni zirenga 300 z’amafaranga y’u Rwanda babinyujije mu guteza imbere ubuzima bw’umuturage.
Yavuze ati: “Dufatanya n’Igihugu guteza imbere imibereho myiza y’umuturage kuko iyo wumvise imibare yabo duha akazi n’amafaranga twinjiriza akarere byose bigira uruhare mu gushyigikira iterambere ry’igihugu.”
Nahayo yanaboneyeho gusaba ko mu gihe hari gahunda yo kongera ubuso buhinzeho icyayi, hanatekerezwa kongera hangari zo gukusanyirizamo umusaruro wiyongera uko bwije n'uko bukeye ntiwangirike.
Turahirwa Euphraim ni Umuyobozi w'inama yubutegetsi ya Rubaya/Nyabihu Tea akaba n'Umuyobozi Wungirije w'Inama y'ubutegetsi ya Rwanda Mountain Tea Ltd, yashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame kubera iterambere bamaze kugeraho haba mu bikorwa remezo, ubuhinzi, ndetse n’ibindi bitandukanye. Ati" Turashimira cyane, Intore Izirusha Intambwe, Umubyeyi wacu Perezida Paul Kagame waduteje imbere, agateza imbere umuhinzi w'icyayi haba mu bikorwa remezo, ubuhinzi, ndetse n’ibindi bitandukanye".
Turahirwa kandi yashimiye cyane abakomeje guteza imbere igihingwa cy'icyayi ndetse anabasaba kugisarurira ku gihe no guterera ifumbire ku gihe kugirango gitange umusaruro nk'uwo gikomeje gutanga umusaruro dore ko ku isoko mpuzamahanga gifite agaciro gashimishije.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere Habanabakize Jean Claude, imbere y'imbaga yari yaje kwizihiza umunsi Ngarukamwaka w’Umuhinzi w’Icyayi, yashimiye byimazeyo Rwanda Mountain Tea kubwo uruhare igira mu iterambere ry'icyayi gihingwa mu Karere ka Nyabihu, abaturage n'igihugu muri Rusange bityo mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere abasezeranya gukomeza ubufatanye ku guteza imbere igihingwa cy'icyayi yaba mu byiza no mu bwinshi.
Avuga ati" Igihingwa cy'icyayi gihingwa mu mirenge Ine igize akarere ka Nyabihu ni isoko y'ubukungu n'iterambere, Turashimira cyane Rwanda Mountain Tea kubwo uruhare rw'iterambere mugira mu guteza imbere abaturage ndetse n'akarere.
Muri uyu mwaka wa 2024 Rwanda Mountain Tea, yagurishije toni z’icyayi ibihumbi 40 zinjije akabakaba miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba yarihaye intego yuko umwaka utaha wa 2025 hazagurishwa toni ibihumbi 45.