People Matters yahembye ibigo byahize ibindi mu gufata neza abakozi mu Rwanda muri 2024

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-21 19:24:21 Ubukungu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, Nibwo i Kigali mu nyubako ya Four Points by Sheraton, habereye umuhango wo gushyikiriza ibihembo ibigo 10 byahize ibindi mu gufata neza abakozi muri uyu mwaka wa 2024, byateguwe n'Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita no gufata neza abakozi mu Rwanda ‘People Matters Kigali-Rwanda.

Ni ibihembo byatanzwe mu byiciro 10 bitandukanye aho ibigo 52 ari byo byari bihatanye. Hatoranyijwemo ibigo 30 bigera mu cyiciro cya nyuma, muri byo havamo ibigo 10 byitwaye neza harimo Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yahawe igihembo cyiswe ‘Outstanding Employee Benefits and Compensation,’ gihabwa ikigo gishyiriraho abakozi andi mahirwe abafasha kugira imibereho myiza hanze y’akazi.

Umukozi muri MTN Rwanda uri mu bashyikirijwe igihembo, Juliet Bideri, yabwiye itangazamakuru ko igihembo begukanye cyitabatunguye kuko ibisabwa byose bari babyujuje ndetse kikaba cyabateye imbaraga zizatuma bakomeza kwita ku bakozi mu buryo bwose bushoboka nkuko bari basanzwe babikora.

Agira ati “ Iki gihembo nticyadutunguye nubwo bitari byoroshye kuko ibisabwa byose twari tubyujuje. Twese dukorera hamwe nk’itsinda niyo mpamvu twatsinze, Tuzakomeza kwita ku bakozi bacu no gukora neza kurushaho kugira ngo dushyigikire iterambere ry’umukozi cyane ko igihembo cyaduteye imbaraga."

Amina Bisamaza umukozi muri The Wellspring Foundation for Education yegukanye igihembo, yatangaje ko kugira umuco wo guhora bita bakanafata neza abakozi aribyo bakesha iki gihembo kuko hagiye hashyirwaho gahunda zifasha umukozi kumererwa neza aho yaba ari hose.

Ati" Igihembo twahawe twari tugikwiye kuko ibyasabwaga byose twari tubyujuje kuko twashyizeho uburyo butandukanye butuma ubuzima bw'umukozi bumera neza aho yaba ari hose. Hari gahunda yo gukora siporo, abamukurikirana mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe ndetse nuko ashobora gukoresha neza amafaranga ahembwa".

Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yahamirije itangazamakuru ko iki kigorwa kigamije gushimira ibigo bikomeje kuba indashyikirwa mu gufata neza abakozi ndetse bikabera ibindi intangarugero mu rwego rwo kurushaho gutuma ubuzima bw'umukozi bumera neza.

Yagize ati “Ibi bihembo twabitanze mu rwego rwo gushimira ibigo byafashe neza abakozi nk’uko tuba mu gihugu gishyira umuturage ku isonga, rero n’ikigo kigomba gushyira umukozi ku isonga kandi kigashimirwa. Igihe ubuzima bw'umukozi bumeze neza gutanga umusaruro aho akora biramworohera kandi bikanagira uruhare mu iterambere rye n'igihugu muri rusange".

Murenzi kandi yasoje ashimira ibigo byahembwe anabisaba gukomeza gufata neza abakozi nk’uko ari bo musingi w’iterambere ry’ibigo bakorera ndetse n’igihugu muri rusange, asaba ibigo bitahembwe gushyiramo imbaraga kugira ngo umukozi yitabweho mu buryo bukwiriye ndetse yemeza ko ibihembo bizajya bitangwa buri mwaka.

Hanahembwe kandi Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bigera kuri bine mu byiciro bitandukanye birimo igihembo cya ’Innovation in HR Practices’, ’Employee Development & Training Excellence’, icy’umukozi w’indashyikirwa (Employee of the Year), ndetse n’igihembo cy’itsinda ry’abashinzwe kwita ku bakozi ryitwaye neza kurusha ayandi (HR Team of the Year).

Mu bindi bigo byegukanye ibihembo harimo Banki ya Kigali yatahanye bine birimo icya ‘Innovation in HR Practices,’ Employee Development & Training Excellence,’ icy’umukozi w’umwaka ‘Employee of the Year,’ ndetse n’itsinda ry’Abayobozi bashinzwe abakozi ry’umwaka ‘HR Team of the Year.’

Hari kandi Isibo Group Ltd ibarizwamo Isibo TV & Radio, yahawe igihembo cya ‘Best Workplace for Diversity and Inclusion’ kigaragaza umuhate w’iki kigo mu kubaka aho gukorera hadaheza kandi hafunguriye buri wese, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) yegukanye icya ‘Best Employee Wellness Program,’ Ikigo gishinzwe Ingufu, REG cyatsinze mu cyiciro cy’aho gukorera heza ku bagore;

Ikigo cyitwa The Wellspring Foundation for Education cyatsinze muri ‘Best Work-Life Balance Initiatives,’ ndetse na World Disaster Center yegukanye icy’ikigo gishya cyiswe ‘Rising Star Award.’

Yavuze cyashyizeho uburyo bufasha ubuzima bw'abakozi kumera neza, aho bashyiriweho gukora siporo ziganjemo imyitozo ngororamubiri hagamijwe kugirango umukozi abashe kwiyitaho aho yaba ari hose kandi bikamworohera gutanga umusaruro. Igihembo kiratunejeje kuko bitugaragarije ko ibyo dukora bihabwa agaciro.

Mu bigo byitabiriye aya marushanwa, harimo Isibo Group Ltd, Banki ya Kigali (BK), Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Kigali Marriott Hotel n’ibindi.


Amina Bisamaza(Hagati), IRAKOZE Rachel wa mHub (iburyo) ubwo The Wellspring Foundation for Education yahabwaga igihembo



Kanda hano urebe andi mafoto yaranze itangwa ry'ibihembo

Kanda hano urebe andi mafoto yaranze itangwa ry'ibihembo

https://we.tl/t-aPF32Zb8r6

Related Post