Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, Nibwo Umuryango Bridge of Hope, COSAR, na RDSA, basuzumye abaturage bo mu mu Murenge wa Nzige, mu Karere ka Rwamagana, indwara zandura n'izitandura binyuze mu gikorwa cyiswe "KICK FOR JOY".
Iki gikorwa cyo gusuzuma indwara zandura n'izitandura binyuze mu irushanwa ryiswe “KICK FOR JOY TOURNEMENT-2024” mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha impano z'abakiri bato, cyitabiriwe n'abaturage benshi baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rwamagana, cyishimiwe ku rwego ruri hejuru bitewe nuko hari abamenye uko bahagaze by'umwihariko kuri Virusi itera SIDA(VIH/SIDA), iz’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso,diyabete, kubapima ibiro n'indeshyo.
Bridge of Hope yiyemeje gufasha aba baturage kumenya uko bahagaze ku bufatanye n'amahuriro y'abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, arimo Clinical Officers Students Association of Rwanda ( COSAR), Ihuriro ry'abanyeshuri biga ubuvuzi bw'indwara zitandukanye muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'Ihuriro ry'Abanyeshuri biga ubuvuzi bw'indwara zo mu kanwa muri Kaminuza y'u Rwanda, Rwanda Dental Students Association ( RDSA).
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cya "Kick For Joy" cyasuzumiwemo indwara zitandukanye ku buntu , bashimye iyi gahunda kuko yabafashije gufata ingamba z’uburyo bagomba kwitwara mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye.
Berchimas Rubanzabigwi uhagarariye Irerero ryigisha rikanotoza umupira w'Amaguru mu bana bato rya Ruhita ( Ruhita FC) riherereye mu Murenge wa Gahengeri, nyuma yo kwisuzumisha, yatangarije BTN ko yishimye cyane bitewe nuko byamufashije kumenya uko ahagaze nuko gomba kwirinda indwara zitandukanye.
Yagize ati" Ndashimira cyane Bridge of Hope, COSAR, na RDSA bafashe iya mbere bakadutekerezaho kuko nyuma yo kunsuzuma byamfashije cyane menya uko mpagaze indwara mfite n'izo ntafite ndetse nuko ngomba kwivuza no kuzikumira".
Rubanzabigwi yakomeje avuga ko abaturage bataje bacikanywe cyane kuko buri wese aba ashaka kugira ubuzima bwiza ariko iyo atisuzumishije hari igihe apfa noneho ntihamenyekane icyamuhitanye kandi abikoze mbere byamufasha guhangana n'izo ndwara.
NSHIMIYIMANA Elie, Umuyobozi w'Umuryango Bridge of Hope mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya BTN, yashimangiye ko igikorwa "Kick for Joy" cyateguwe mu rwego rwo guhuza siporo y'abana bato n'ubuzima hifashishijwe imikino itandukanye y'abana by'umwihariko umupira w'amaguru, aho iri rushanywa ryitabiriwe n'amakipe 13 aturutse mu marerero 7 agizwe n'abana 197.
Yakomeje avuga ko abitabiriye babarizwa mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka icumi, U-10 ndetse n'abatarengeje imyaka cumi n'itatu U-13, aho abahataniraga igikombe bageze ku mikino ya nyuma ari amakipe ane agizwe na K.EROI & ZA FA yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Green Lovers mu batarengeje imyaka 10 naho mu batarengeje imyaka 13 FC RUHITA yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Devine Destiny Training Sports Center.
Agira ati" Mu byukuri "Kick For Joy", ni igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere ariko twifuza ko cyanakomeza bitewe n'umusaruro gisize, Cyabaye gifite intego yo guhuriza hamwe siporo y'abato no kwegereza abaturage serivisi z'ubuzima. Abitabiriye byabahaye amahirwe yo kwirebera impano abana bafite mu mupira w'amaguru, bityo bituma biyemeza gukomeza gushyigikira impano zabo ndetse abitwaye neza bahembwa bishimishije n'abaje kwisuzumisha bataha banyuzwe na serivisi begerejwe kuko bamenye uko bahagaze bijyanye n'indwara zandura n'izitandura".
Uyu muyobozi NSHIMIYIMANA kandi yaboneyeho gushimira uwo ariwe wese wagize uruhare ngo "Kick For Joy", ikorwe kandi igende neza, aho ku ikubitiro yashimiye cyane ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwabafashije kandi bukababa hafi, ubuyobozi bw'umurenge wa Nzige n'izindi nzego zitandukanye, Ikigo Nderabuzima cya Nzige, Abajyanama b'ubuzima bose babafashije ndetse na COSAR na RDSA biyemeje gufasha abaturage kumenya uko bahagaze dore ko abisuzumishije batahanye ibikoresho bibafasha byu mwihariko nko ku Ndwara zo mu kanwa n'amenyo.
Nkurunziza Bosco, umukozi w'Akarere ushinzwe ubuzima n'isuku waje muri iki gikorwa nk'intumwa y'Akarere ka Rwamagana, yahamirije ikinyamakuru btnrwanda.com ko ibyabaye bikwiye kubera abandi isomo kandi abaturage bakabibyaza umusaruro kuko Bridge of Hope n'abandi bafatanyabikorwa babafashije kumenya uko bahagaze.
Ati" Turashimira cyane Bridge of Hope n'abandi bafatanyabikorwa barimo RDSA na COSAR kuko bafashije abaturage kumenya uko bahagaze urugero nk'abafite ibibazo by'amenyo batahanye ibikoresho n'umuti bagomba kwifashisha gusa ariko ntibigarukire aho Kick For Joy ikomeze ibe kandi ikorerwe hose cyane ko higishwa akamaro ka siporo nk'isoko y'ubuzima".
Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo ibikombe byahembwe amakipe yahize ayandi, imipira yo gukina yahawe amarerero yitabiriye irushanwa, imidali, ibikoresho by'isuku birimo amasabune yo gufura, amavuta yo kwisiga, uburoso na colgatte, ibitabo byo gusoma kubana bato, Bibiliya zanditswe mu rurimi rw'icongereza, amakarito yifu ya Nootri family ndetse nyuma y'iki gikorwa abitabiriye basangira Noheli bifurizanya umwaka mushya muhire wa 2025.
Amafoto yaranze igikorwa cya " Kick For Joy"
Byari ibyishimo ku bagize itsinda rya Bridge of Hope
Abashyushya rugamba baashimishije abaturage( M.C Kampire, M.C Liliane na M.C Gad)
Umutoza wa Rising Stars Accademy(iburyo) mu itangwa ry'ibihembo
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo mu mikino
Abana bitwaye neza bahembwe bishimishije
Berchimas Rubanzabigwi uhagarariye Irerero ry'Umupira w'Amaguru rya Ruhita we n'umukinnyi bafata ifoto y'urwibutso
Abanyamakuru ba Radio Imanzi 105.1 FM bari babukereye
Umunyamakuru wa Radio Voice of Africa(ibumoso)
Yasmin Mohamed Ahmed Mohamed wo mu Ihuriro COSAR ari gusuzuma umuturage
Nshimiyimana Elie umwe mu bateguye igikorwa " Kick for Joy" aganiriza abaturage kuri serivisi begerejwe