Rwamagana: Meya yakuriye inzira ku murima abasabaga kwegerezwa serivisi z'ubuvuzi bw'amenyo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-03 13:17:20 Ubuzima

Bamwe mu baturage batuye mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Nzige, mu Karere ka Rwamagana, barasaba kwegerezwa serivisi z'ubuvuzi bw'amenyo kuko iyo bayarwaye bibasaba kwivuriza kure.

Umusaza utuye mu Mudugudu wa Cyerwa, uri mu kigero cy'imyaka 82 yatangarije Bplus TV ko iyo yafashwe n'uburwayi bw'amenyo bumusaba kujya bavurwe indwara zo mu kanwa uburwayi bw'kubura umuganga w'amenyo mu kigo nderabuzima cya Nzige bituma bajya kwivuriza kure bikabaviramo ingaruka zitandukanye.

Yagize ati " Ntakubeshye tubayeho nabi i Nzige kubera ko ntaho kwivuriza amenyo dufite, Iyo turwaye bidusaba kujya kwivuriza mu Bitaro bya Rwamagana cyangwa i Rubona. Hari abananirwa kujyayo bagahitamo kurembera mu ngo".

Kakwikuriye Egenie utuye mu Mudugudu wa Gitamu, mu Kagari ka Akanzu ukunda kurwara indwara y'amenyo yabwiye Bplus TV ko atewe ubwoba nuko uburwayi bw'amenyo bushobora kuzamubyarira kanseri biturutse ku kuba abura aho yivuriza.

Uyu mubyeyi w'imyaka 67, akomeza avuga ko kugirango yivuze bimusaba amafaranga y'Amanyarwanda asaga Ibihumbi Bitanu(5,000 Frw) yo kwishyura umumotari cyane ko ntamodoka babona zibageza ahari umuhanda wa kaburimbo werekeza mu Mujyi wa Rwamagana cyangwa i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Agira ati" Murabibona ko ndi muzabukuru, ubwo rero ntibinyorohera kujya kwivuriza mu Mujyi wa Rwamagana cyangwa mu Bitaro bya Masaka i Kigali. 

Twifitiye ubwoba bwuko aya menyo azatubyarira kanseri kubera kunanirwa kwivuza, ubuse nahora mbona 5,000 Frw byo kwishyura umumotari cyane ntamodoka dufite zitugeza ku muhanda wa Kaburimbo".

Aba baturage baboneyeho gusaba ubuyobozi kubashakira umuganga w'amenyo uzajya ubahera serivisi z'ubuvuzi bw'amenyo ku Kigo Nderabuzima cya Nzige kuko byagabanya umubare w'abazahazwa n'ubu burwayi.

Kuri iki kibazo, ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana ku murongo wa telefoni agirango amubaze niba bakizi ntibyamukundira kuko inshuro zitandukanye yahamagaraga telefoni ye ngendanwa ntiyigeze ayitaba cyakora mu butumwa bugugufi yamwandikiye ku rubuga rwe rwa Whatsapp yamusibije ati" Ku bigo nderabuzima nta ba doctors cyangwa abaganga b'amenyo bahaba. Abo barwayi wabagira inama yo kuza ku bitaro bya Rwamagana cyangwa se ibitaro bya Masaka bakavurwa".

Nihagira amakuru yisumbuye kuri aya BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.

Related Post