Gasabo: Umugabo yibye ihene arayica ayikoreye yanga kumuva ku mutwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-09 10:34:53 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2025, Nibwo Umugabo wo mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Nyakabungo, mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, yibye ihene arayica ayishyize ku mutwe we yanga kuvaho.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kabereyemo ubujura, batangarije Bplus TV ko uyu bafatanye ihene yayishe ngo asaznwe atuye mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Bweramvura, mu Mudgudu wa Nyagasozi ndetse ko atari ubwa mbere afatanywa amatungo yibye.

Bati" Jean Paul si ubwa mbere afatanywe ihene yayishe kuko n'aho atuye mu Murenge wa Jabana bakunze kumuvugiriza induru".

Uyu mugabo ukekwaho kwiba ihene, yabwiye Bplus TV ko atigeze ayiba ahubwo ari icyaha bashatse kumugerekaho kuko ari undi wayibye gusa nyuma yo gutangaza ibi hahise haza umugore  bashakanye ahita yiyemeza kumwishurira bakamurekura. Ati" Barambeshyera ni icyaha bashaka kungerekaho pe".

Nyiritungo bibye bakaryica yabwiye Bplus TV ko ubwo yari amaze kuyizirika ku nshimangizo agiye kugaburira inka ubwatsi yagarutse yareba aho ihene yari aziritse akayibura bituma ahuruza abaturage bamufasha kuyishaka aribwo bahise bayifatana Tuyisenge Jean Paul.

Agira ati" Iyi hene nabanje kuyizirika ku nshimangizo kugirango mbone uko mpereza ubwatsi inka noneho ngarutse ndayiheba, mba ndahuruje, muguhuruza tugiye kuyishakisha mu gicuku tuba tuyifatanye uyu Jean Paul".

Mu cyifuzo cy'aba baturage nuko yahanwa mu buryo bw'indengakamere ndetse n'ahandi amatungo yagiye abura akayaryozwa.

Kugeza ubu ntakintu ubuyobozi buratangaza kuri ubu bujura mu gihe hagira andi makuru abumenyekanaho BTN yabitangaza nkuru ziri imbere.

Ubu bujura bubaye nyuma yuko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu 16 bakurikiranyweho ubujura bw’inka n’ibindi bikorwa bifitanye isano bakoreraga mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Rulindo, Gakenke na Gicumbi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko iri tsinda rifite uko ryakoranaga mu gushakisha ahari inka, kuziba, kuzibaga, gutunda inyama no kuzicuruza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yasobanuye ko iperereza ryaje kugaragaza ko ibyo bikorwa bakoze birimo kujya kuzana ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse no gutanga amakuru atari yo mu itangazamakuru kuri ubu bujura; ari umukino bari bakinnye bagamije kwihanaguraho icyaha no gukomeza ibikorwa byabo nta kibakoma mu nkokora.

Yagize ati : « Bose uko bafashwe bagize amatsinda abiri, aho irya mbere uwari urikuriye yari afite abazwi nk’abatenezi akazi kabo kari ako gushakisha no kuranga ingo zirimo inka baziba mu turere dutandukanye, akagira umumotari n’umusore wikoreraga imizigo yagiye gukura Nyabugogo. Byageraga ku mugoroba akamujyana aho abatenezi bamurangiye, inka bakayishorera bakayijyana ku musozi aho yateguye, akayizirika ku giti bakayibaga. »

Icyo gihe yihanangirije abishora mu bujura ubwo ari bwo bwose, baba abiba, baba abo bita abatenezi cyangwa abasheretsi ko inzira zose n’amayeri bakoresha bitazabura kumenyekana ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagafatwa, bagashyikirizwa ubutabera.

Imanishimwe Pierre/Bplus TV i Kigali

Related Post