Donald Trump yagaragaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy ari umubeshyi ukomeye amugereranya na P. T. Barnum, uzwiho kuba umugabo wari umunyabinyoma ukomeye cyane mu kinyejana cya 19.
P. T. Barnum yari
Umunyamerika wategeguraga ibirori bitandukanye agamije ko abantu bidagadura.
Yari inzobere mu bijyanye no kwamamaza ibintu bitandukanye, icyakora agafatwa
nk’umuntu wabeshyaga cyane, agakoresha amakabyankuru n’andi mayeri kugira ngo
akurure abakiliya.
Ku wa 3 Werurwe ni bwo Trump yagaragaje aya amarangamutima, ubwo
yanengaga Joe Biden yasimbuye utarahwemye guha Ukraine intwaro ariko na n’ubu
intambara ikaba itarahagarara.
Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social, yavuze ko ubu Amerika
ifite intwaro nyinshi cyane bitigeze bibaho. Yasubizaga abibaza niba Amerika
ifite intwaro zihagije zo kuyifasha kunesha Iran bahanganye.
Ati “Joe Biden yamariye igihe cye cyose n’amafaranga y’igihugu
cyacu P.T. Barnum wa Ukraine. Za miliyari amagana z’Amadolari. Byose
yabitangiye ubuntu ndetse ntiyigera agerageza kubisimbuza. Ku bw’amahirwe,
nongeye kubaka igisirikare ndetse ndacyakomeje.”
Trump yakunze kugaragaza ko Zelenskyy nk’umunyarwenya, umukinnyi
wa filime n’andi mazina. Yagaragaje ko ari we mucuruzi wa mbere ku Isi,
ushobora gutuma abantu bagira icyo bamuha akoresheje amanyanga, kurusha uko
Barnum yabigenzaga.
Mu 2025 na bwo Donald Trump, yavuze ko, Volodymyr Zelenskyy.
Hari nyuma y’uko Zelenskyy avuze ku biganiro byabereye muri Arabie Saoudite
hagati y’u Burusiya na Amerika bigamije kuganira ku mutekano wa Ukraine, ariko
igihugu cye kigahezwa, ibintu bitashimishije Ukraine.
Mu ijambo yavugiye mu nama y’ishoramari iterwa inkunga na Arabie
Saoudite muri Leta ya Florida, Trump yavuze ko ikintu cyonyine Zelenskyy yari
azi ari ugukina na Joe Biden agamije inyungu za Ukraine.