Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Uwiringiyimana Thèogene [Theo Bosebabireba], arasaba abagiraneza inkunga mu buryo bw'amafaranga no kwitanga gukomeye k'umugiraneza wakwemera guha impyiko umugore we bashakanye ukomeje kurembera mu Bitaro bya Rwamagana.
Amakuru avuga ko uyu mubyeyi uri gutabarizwa yitwa Mushimyimana Marie Chantal bakunze kwita Mama Eric, Hashize amezi ane (4) arembeye mu bitaro bya Rwamagana nkuko Inyarwanda ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Yagize ati "Amaze amezi 4 arwaye, yagiye ananuka, atangira kujya ambwira ngo yumva isereri, bucyeye nkumva arambwiye ngo umwuka uri kuba muke, tujya kwa muganga, bamufata ibizamini basanga ngo arwaye umuvuduko w'amaraso n'igifu."
Akomeza ati" Yafashe imiti bamuhaye irarangira ntibyagira icyo bitanga, asubirayo barongera bamufata ibizamini na none bamuha indi miti. Igihe uburwayi bwakomereye ni ukuva mu mpera z'Ugushyingo 2024 "kuko twinjiye mu Ukuboza yarageze mu bitaro bya Rwinkwavu, yavuyeyo agiye kumara ukwezi bamuzana i Rwamagana".
Amakuru akomeza avuga ko mbere yuko Mushimyimana Marie Chantal azanwa mu Bitaro bya Rwamagana byatewe nuko Ibitaro bya Rwinkwavu byari bamaze kuvumbura ko arwaye impyiko kandi zaramurenze bituma rero hafatwa umwanzuro wo kuzanwa i Rwamagana bakamushyira kuri 'Dialyse' [imashini ifasha umuntu wangiritse impyiko zose mu iyungururwa ry'amaraso ye] kuko yari asigaye avuga ibintu biterekeranye [guteshaguzwa]".
Thèo Bosebabireba ruhangayikishijwe cyane n'uburwayi bw'umufasha we, atangaza ko kugeza ubu umugore we ari kuri iyi mashini yunganira impyiko izwi nka “Dialyse”, aho asabwa kuyijyaho nibura inshuro 3 mu cyumweru kandi nta bushobozi afite bwo gukomeza kwishyurira umugore we amafaranga yo kumujyana kuri iyo mashini ihenze.
Ati "Ubu bamushyize kuri Dialyse ni ukuvuga ngo idahari yahita apfa, kuko babivumbuye yatangiye kubyimba cyane amaso, inda, ibirenge, intoki,..njyewe nabonye ifoto ye ngira ubwoba [ubwo bayimwohererezaga]".
Uyu mubyeyi akeneye ubufasha
Yavuze ko bari gushaka umugiraneza wakwemera guha uyu mubyeyi impyiko isimbura ize zangiritse. Ati"Turimo gutabaza ngo haboneke umuntu umuha impyiko, ni cyo cyihutirwa, ni byo abaganga bambwira, kuko bambwira ko amafaranga ya Dialyse ntayabona kuko ntibishoboka. Mu cyumweru hagomba kuba hasabwa arenga ibihumbi 300 Frw [300,000 Frw] hatarimo imiti n'ibyo kurya asabwa na muganga".
Uyu muhanzi wigaruriye imitima y'abatari bake binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Icyifuzo", "Ikiza urubwa", "Ibigeragezo si karande", "Ingoma" na "Kubita Utababarira", yashimiye "abantu bacye" bakomeje kumwereka urukundo muri ibi bihe bikakaye arimo we n'umuryango we.
Mushimyimana Marie Chantalmaze umaze imyaka isaga 20 akorera Imana binyuze mu kuyiririmbira, afitanye abana 7 n'uyu muhanzi bakaba batuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali gusa basengera kuri ADEPR Kicukiro Shel.