Umunyamabanga
wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye
Jean de Dieu yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen – Z Comedy Show , aho
azaganiriza abazakitabira mu gice kizwi nka ‘Meet me Tonight’.
Iki gitaramo
giteganyijwe kuba ku wa Kane, tariki ya 07 Gicurasi 2026 Amb. Jean de Dieu
azaganiriza urubyiruko ku rugendo rwe rw’ubuzima ndetse anagaruke ku bikorwa
bya Ministeri abereye Umunyamabanga.
Amb. Jean
Dieu uzaganiriza urubyiruko ni umugabo w’imyaka 39 y’amavuko, yavukiye ndetse
akurira i Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda , ni umuhanga mu
by’ubwubatsi akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza,
‘Masters’ yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza aho yize mu ishami
ryo kugenzura imishinga y’ubwubatsi, ‘Construction Project Management’.
Tariki ya 24
Nyakanga 2025 ni bwo Amb. Uwihanganye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe
Ibikorwaremezo. Uyu mugabo kuva mu 2019 yari Ambasaderi w’u Rwanda muri
Singapore. Ni mu gihe kuva muri Kanama 2017 kugeza muri Kanama 2019 yari
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Igice cya
‘Meet me Tonight’, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu azaganirizamo abazitabira
Gen-Z Comedy Show gisanzwe gitumirwamo abantu batandukanye bafite amazina azwi
mu bintu binyuranye barimo: abahanzi, abanyamakuru, abayobozi mu nzego nkuru za
Leta, n’abandi benshi.
Iki gitaramo
kizabera mu ihema rya Camp Kigali aho gisanzwe kibera, kizasusurutswa
n’abanyarwenya barimo: Pilate, Umushumba, Muhinde, Rumi, n’abandi benshi.