The Ben yahanwe by'intangarugero na Polisi y'u Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-19 12:56:02 Imyidagaduro

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekenye ku izina rya The Ben mu muziki, yamaze gutangaza ko Polisi y’u Rwanda yamuhannye biturutse ku makosa yakoze yo gutwara imodoka atambaye umukandara wabugenewe.

Iki cyamamare, The Ben amande yaciwe y’ibihumbi 10 Frw, asanzwe yakwa umuntu wese ufashwe atwaye imodoka ariko atambaye umukandara wabugenewe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yemera amakosa yakoze, aho yahamije ko ibyabaye atazongera kubikora ukundi mu rwego kugira abandi inama, kugira ngo birinde kugwa mu makosa yaguyemo.

Yagize ati "Ejo bundi mwabonye amashusho yanjye namamaza indirimbo yanjye ‘My name’ nakoranye na Kivumbi King. Nari mu modoka ntambaye umukandara, ikizira mu mategeko n’amabwiriza agenga abatwaye ibinyabiziga uko tuyahabwa na Polisi y’Igihugu cyacu.”

Akomeza ati "Nitabye Polisi yacu kandi nabihaniwe. Mbasabye imbabazi mwese mbasezeranya kutazasubira ukundi ndetse no kwitwararika singwe mu makosa igihe cyose ndi mu muhanda. Twese tuyubahe, tugereyo amahoro nk’uko Polisi yacu idahwema kubidukangurira.”

Uyu mugabo aherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yagaragaraga atwaye imodoka ariko atambaye umukandara wabugenewe, ibyatumye bamwe basaba ko akurikiranwa cyane ko iyi myitwarire itemewe ku batwara imodoka.


Related Post