• Imyidagaduro / ABAHANZI

Uko  iminsi ishira niko  ubukire bw’ibyamamare  bigenda bihinduka ku ku rutonde rw’ibitunze amafaranga menshi aho bigenda bitungurana cyane kugira ngo hamenyeyekanye uri  ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzi bakize kurusha abandi   biturutse ku mafaranga baba  barakoreye muri uwo mwaka  .

Uyu mwaka nkuko  tubikesha ikinyamakuru Forbes Magazine gikunda gusohora intonde zitandukanye  z’abakire ba mbere kw’isi batunze  agatubutse kurusha abandi cyatangaje izina ry’icyamamare cya mbere gituze amafaranga menshi muri uyu  mwaka  wa 2026 haba mu muziki, filime, ishoramari ry’ubwenge, ndetse n’izindi business zitandukanye hanze y’umuziki.

Nyuma yo kubona urwo rutonde  rw’ibyamamare bitunze agatubutse kurusha abandi muri  uyu mwaka  BTN Rwanda  yabateguriye urw’ibyamamare bya mbere icumi bitunze agatubutse

1.Steven Spielberg

Steven Spielberg ni  Umunyamerika w’imyaka 79 ari  mu bashinze studio ya DreamWorks ndetse akaba ari umwe mu bayoboye filime zinjiza menshi mu mateka, ni we wa mbere ku rutonde rw’ibyamamare bikize ku isi muri 2026.

Spielberg akomeza kubona inyungu ku buri tike igurwa mu mishinga ya Universal theme parks, kubera filime ze zakunzwe cyane nka Jaws, Jurassic Park na Indiana Jones.

Filime ye nshya, Disclosure Day, iri ubwoko bwa sci-fi thriller, iteganyijwe gusohoka mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.uyu musaza afite  Umutungo ungana na Miliyari 7.1 $


2.George Lucas

George Lucas w’imyaka 81n’umwanditsi w’amafilime akaba n’umuhanga wateje imbere Star Wars na Indiana Jones, ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’ibyamamare bikize ku isi muri 2026.

Mu 2012, Lucas yagurishije Lucasfilm, sosiyete ye y’amafilime, kuri Disney ku gaciro ka $4 miliyari mu mafaranga n’imigabane. Nyuma y’aho, yagiye mu kiruhuko kinini mu gukora filime.

Kuri ubu, Lucas yibanda cyane ku gukora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse no ku mushinga w’Lucas Museum of Narrative Art, uteganyijwe gufungurwa i Los Angeles uyu mwaka. Afite umutungo wa Miliyari 5.2$


3.Michael Jordan

Michael Jordan w’imyaka  63  ni  umwe mu bakinnyi bakoze amateka  baranamamara cyane  muri NBA, ari ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’ibyamamare bikize ku isi muri 2026.

Nubwo umushahara we mu gihe yakinagana muri NBA wageze ku $90 miliyoni gusa, Jordan yinjije arenga $2 miliyari (nta misoro) binyuze ku bufatanye n’ibigo bikomeye nka Nike, Hanes, na Gatorade.

Mu 2023, yaguze imigabane myinshi mu ikipe  ya  Charlotte Hornets ikina muri NBA ku gaciro ka  $3 miliyari, ariko bivugwa ko agifite igice gito cy’ishoramari muri iyo kipe ,afite  umutungo wa Miliyari 4.3$


4.Vincent McMahon

Vince McMahon w’imyaka  80 ni umuyobozi w’ikigo cy’imikino njyarugamba izwi  nka Kaci  ubusanzwe yitwa World Wrestling Entertainment (WWE) , yagize uruhare mu guteza imbere umukino wa  WWE uva ku rwego rw’akarere ugera ku rwego rw’isi yose.

Yatangiye akorana n’ikigo cy’umubyeyi we gito mu 1972, akigura mu myaka 10 yakurikiyeho, ndetse agishyira ku isoko mu 1999.

Mu 2023, McMahon yahuje WWE na UFC ashyiraho TKO Group Holdings mu masezerano ya $21 miliyari. Ariko yaje kuva ku mwanya w’umuyobozi mukuru  wa  TKO mu 2024 kubera ibirego byo  gufata abagore  ku ngufu nubwo  ibyo aregwa byose  yaje kubihakana . Uyu musaza afite umutungo ungana na Miliyari 3.6$

 

5.Oprah Winfrey

Oprah Winfrey w’imyaka 72  izina rye  ryamenyekanye cyane  binyuze mu kiganio cye cyinyura  kuri televiziyo cyitwa talk show cyakunzwe cyane , yamamaye ku myaka 25 kugeza mu 2011ariko yameneykanye cyane  mu itangazamakuru  ryanamwijirije amafaranga menshi

Winfrey yashoye igice cy’inyungu yavuye mu kiganiro cye ndetse n’amafilime yakoranye na Harpo Productions, nka The Color Purple, Beloved, na Selma, mu ishoramari ry’imitungo itandukanye.

Uyu mutungo we ukomatanyije urimo inyubako zirenga cumi n’ebyiri ndetse n’ubutaka bwa hegitari 850 muri Hawaii, bigaragaza uburyo yubatse impano ye mu buryo bw’ubukungu.Afite umutungo wa Miliyari 3.2 $


6.Jay-Z

Jay-Z w’imyaka 56 ni  umuhanzi w’icyamamare mu njya  hip-hop, yabaye umuhanzi wa mbere muri Hip Hop watunze  Miliyari mu mwaka wa 2019 kuva icyo gihe yikubye inshuro hafi eshatu umutungo we, cyane cyane kubera ubucuruzi bwe bw’ibinyobwa by’inzoga.

Mu 2021, yagurishije 50% by’ikirango cy’inzoga Armand de Brignac (cyamamare nka Ace of Spades) ku kigo gikomeye cy’imyenda n’ibicuruzwa by’agaciro, LVMH.
Mu 2023, kandi yagurishije igice kinini cy’inyungu ze mu kirango cy’inzoga ya D’Usse ku kigo cya Bacardi.afite  umutungo ungana na  Miliyari 2.8 $


7.Taylor Swift

Taylor Swift w’imyaka 36 ni umuhanzikazi, umwanditsi ndetse  n’umukinnyi wa Filime  wamenyekanye  mu njyana ya Pop yatuze  miliyarideri mu mwaka wa 2023 nyuma  y’ibitaramo yakoze byazengurutse  yise  Eras Tour  ndetse ukongera  n’umutungo w’indirimbo .

Uyu  muhanzikazi umutungo we ubarwa mu buryo bukurikira: $1 miliyari y’inyungu yavuye mu royalties no mu rugendo rwa muzika, $900 miliyoni agaciro k’indirimbo zose afite, ndetse n’imitungo itandukanye y’ubutaka $100 miliyoni.