Haruna wateruwe mu ntebe nk'umwami ashinja Rayon Sports kutamwubaha

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-01-30 10:00:54 Imikino

Niyonzima Haruna yavuze ko impamvu ikomeye yatandukanye na Rayon Sports , ari uko batamwubashye , avuga ko byose abishinja komite yari iyoboye  Rayon Sports,  ubwo byumvikana ko ari Uwayezu Jean Fidel.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 , Haruna yasobanuye byinshi , ku gutandukana kwe na Rayon Sports ariko yemeza ko impamvu nyamukuru yayivuyemo , ariko uko nta cyubahiro yahawe nabari abayobozi biyi kipe .

Mu magambo ye yagize ati"Icyo kibazo kirakomeye ,ariko tudaciye kurihande  ubwo mbishinja abo twavuganye , kubera ko niba hari abo twavuganye , ntibashyire mu bikorwa ibyo twavuganye , numva aribo nabishinja kuko sinabyishinja , kubera ko  ntamuntu ubayeho adashaka akazi, ntamuntu ubayeho adashaka gukora , twese dufite imiryango".


Nubwo yakiriwe nk'umwami muri Rayon Sports Haruna avuga ko nta cyubahiro yahawe 

Haruna gakomeje agira ati "mu magambo macye nabishinja abari abayobozi kuko nibo navuganye nabo, ni nabo banyegereye, kuko wabonye nabo bitigeze bibagora gutandukana nanjye , kuko nabasabye ko dutandukana uwo munsi birara birangiye , rero nibo nabishinja.

Abajijwe niba ibyo bamugombaga barabimihaye, Haruna yavuze ko adashaka kuvuga byinshi , gusa avuga ko batandukanye nta kindi kintu abasabye , kuko yabonaga ko ntakintu bamuha , ati " byatumye  ntabintu byinshi mbasaba , narababwiye nti reka turekane mu mahoro , ndacyariho ndahumeka ,ubwo uwiteka niwe ufite aho agomba kunyerekeza ".

Yavuze ko abakunzi ba Rayon Sports benshi bamuhamagaye , ndetse hari n'abayobozi bayoboye ubu Rayon Sports,  bifuje ko yahita agaruka bakimara gufata ubuyobozi ariko arabyanga , kuko yumvaga ko umutima we utabimwemereraga , yavuze atasezeye muri Rayon Sports kuko yari yamaze kumvikana na AS Kigali. 

Related Post