M23 yamaganye abashinja u Rwanda kuyitera inkunga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-30 19:14:16 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, Nibwo mu kiganiro n'abanyamakuru mu Mujyi wa Goma, Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye abavuga ko uyu mutwe uterwa inkunga n'u Rwanda maze avuga ko ari icengezamatwara ryakozwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugira u Rwanda urwitwazo.


Iki kiganiro cy'Ihuriro ry’ingabo za AFC/M23 n’abanyamakuru, cyagarutse ku bintu bitandukanye birimo kugaragaza ishusho y’urugamba M23 imaze igihe kitari gito ihanganyemo n’ingabo za FARDC ndetse n’ibikurikiraho nyuma yo gufata Umujyi wa Goma.

Ubwo yasubizaga ikibazo kibaza niba koko uwo mutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda nk’uko bikunze kumvikana mu buyobozi bwa RDC, Bertrand Bisimwa yavuze ko icyo kibazo kidakwiye kongera kubazwa kuko uwo mutwe wirwanaho nta wundi muntu gikesha ubufasha ndetse ko u Rwanda rwagizwe urwitwazo mu bintu bibi byose biba muri RDC, asaba abanyamakuru kutayobywa n’ibinyoma by’icengezamatwara by’ubutegetsi by'iki gihugu.

Yagize ati “Twebwe M23, Twebwe AFC, twifata nk’Abanye-Congo kandi dufite ibibazo bya Congo. Nta munsi n’umwe uzumva twebwe tuvuga ibibazo by’u Rwanda, ikibazo turi kuvuga ni ikibazo cy’Abanye-Congo. Hanyuma muravuga ngo u Rwanda na rwo rubizamo, ahubwo mujye mwibaza ngo u Rwanda rwashobora gufasha Abanye-Congo bari iwabo? no kumenya niba n’izo mpamvu zumvikana.”

Yagaragaje ko bitumvikana kumva ko buri kibazo cyose Abanye-Congo bahuye nacyo bitwaza u Rwanda nka nyirabayazana.

Bisiimwa yakomeje agaragaza ko iyo ingabo za M23 zitsinze iza Leta ya RDC, FRDC n’indi mitwe bifatanya irimo FDLR, Wazalendo n’indi, icyo gihugu gihita cyitwaza ko ari u Rwanda rwabatsinze.

Ati “Mu bwenge bwabo bishyizemo ko nta bandi basirikare babatsinda uretse Igirikare cy’u Rwanda? Bazana ibintu bidasobanutse mu byo bavuga kandi ntibanabisobanure neza ahubwo barabeshya abantu gusa. Twebwe M23 dufite impamvu nyinshi zituma turwana ari na yo mpamvu dutsinda ingabo za FARDC.”

Yakomeje asobanura ko iryo ari ryo tandukaniro riri hagati y’umusirikare wa M23 n’uwa FARDC, yemeza ko iyo urwanira ubuzima bwawe nta yandi mahitamo uba ufite uretse kurwana ugatsinda cyangwa ugatsindwa.

Bisimwa yavuze ko mu ntambara bagiye bahura n’abana bato biganjemo abari munsi y’imyaka 25 bahabwa ibiyobyabwenge n’amafaranga bigatuma bajya ku rugamba batarwanira gukunda igihugu.

RDC ikunze gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 rwo rukabikana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bertrand Bisimwa ntiyemeranya n'abavugako M23 iterwa inkunga n'u Rwanda



Bertrand Bisimwa na Corneille Nanga bari mu kiganiro n'abanyamakuru

Amafoto: IGIHE

Related Post