Ku uri uyu wa kabiri
tariki ya 17 Werurwe 2026. Abasirikare n' abandi bo mu zindi
nzego z' umutekano 489 barimo ofisiye n' andi mapeti, baturutse mu Ngabo z’u
Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora
(RCS), basoje ku mugaragaro amasomo y’umwuga wa gisirikare yamaze amezi ane
n’igice, yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro.
Aya masomo
yabahaye ubumenyi bwo gukora kinyamwuga nk’abayobozi ku Rwego rwa Kompanyi,
Peleto ndetse n' izindi nzego za gisirikare.
Mu muhango
wo gusoza ayo mahugurwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh,
yabashimiye ubwitange bagaragaje, abifuriza gukomeza kugera ku ntego mu kazi
kabo.
Yagaragaje
ko aya masomo ari ingenzi mu gutegura abayobozi b’ingabo babigize umwuga kandi
bafite ubushobozi buhanitse.
Umugaba
Mukuru wa RDF yashimye imyitwarire myiza yaranze abahuguwe mu gihe cyose bamaze
mu mahugurwa.
Yashimangiye
akamaro k’ayo mahugurwa mu bikorwa bya gisirikare mu gihe tugezemo, agaragaza
ko ubumenyi bungutse ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda
birushaho kuvuka muri iki gihe.
Yanabibukije
ko amahugurwa atagarukira ku nyigisho gusa, abasaba gushyira mu bikorwa ibyo
bize mu nshingano zabo za buri munsi.
Aya
mahugurwa yibanze ku kongerera ubumenyi mu bya gisirikare harimo
ubuyobozi, n’imicungire y' abasirikare n' ibikoresho bikaba ari intambwe
ikomeye mu gukomeza kubaka ingabo zikora kinyamwuga no kwitegura guhangana
n’ibibazo by’umutekano.