Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-01 06:42:53 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru ku rubuga rwa X, byatangaje ko Perezida Kagame na Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan baganiriye ku bijyanye no guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi no ku mahirwe ashobora kubyazwa umusaruro hagati y’impande zombi.

Ibi biganiro bibaye nyuma yuko Minisitiri Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan yakiriye Perezida Kagame ku wa 13 Mutarama 2025 i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye inama ya ’Abu Dhabi Sustainability Week’ yari igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe nkuko IGIHE cyabyanditse.

Ni inama yari yitabiriwe na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu, abafata ibyemezo, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi.

Yafatiwemo ingamba zigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira kandi zitangiza ikirere, hakarebwa ku ikoranabuhanga rigezweho, ryafasha ibihugu bitandukanye kurushaho kugana muri uyu murongo.

Icyo gihe Perezida Kagame yanitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka ’Zayed Sustainability Prize awards’ byari bigiye gutangwa ku nshuro ya 16.

Ni bihembo bitangwa na UAE, bigamije kuzirikana abagira uruhare mu guhanga udushya no kurema ibisubizo bigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe. Ibigo bito n’ibiciriritse n’imiryango itegamiye kuri leta ni bamwe mu bahabwa ibi bihembo.

Ku munsi wakurikiyeho, Perezida Kagame yahuye na Perezida na Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan, baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na UAE bugamije inyungu z’impande zombi.

Umubano w’u Rwanda na UAE ushimangirwa n’ubufatanye bumaze igihe kinini mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano n’ibikorwaremezo.

UAE imaze imyaka myinshi ku mwanya wa mbere mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi.


Related Post