Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025, Nibwo mu isoko ryo mu gace ka Omdourman, mu nkengero z'Umurwa Mukuru wa Khartoum muri Sudani, hatewe ibisasu bihitana abantu 54 abandi 158 barakomereka.
Urubuga dabangasudan.org dukesha iyi nkuru, rutangaza ko Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Rapid Support Forces ahari isoko rya Sabreen ryari ryuzuye.
Ibisasu byahatewe byateye abatari bake ubwoba cyakora bamwe mu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Al-Nao, nkuko rumwe mu nzego zita ku buzima rwabitangarije AFP, aho rwavuze ko habaye ikibazo cy’ibura ry’amaraso ndetse n'ibitambaro kimwe na brancards zo kwimura inkomere.
Mu cyumweru gishize, Ingabo za Sudani zagabye igitero kinini cyo kubohora uturere tumwe na tumwe tugenzurwa na RSF, iyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, uzwi ku izina rya Hemedti.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje abarwanyi bo mu mutwe wa RSF urwanya ubutegetsi muri Sudani, gukora ibyaha bya Jenoside kuva mu kwezi kwa 4 ko muri 2023.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yavuze ko iyo ntambara ibera muri Sudan yafashe indi ntera aho ngo ikorerwamo ibyaha by’intambara n’ibyaha bya Jenoside kandi ngo ibi byaha bya Jenoside bikorwa n’umutwe wa RSF n’abaterankunga bawo.
Kubera iyo mpamvu Amerika itangaza ko yafatiye ibihano umutwe wa RSF cyane cyane umuyobozi wayo, Mohammad Hamdan Daglo Mousa ndetse na sosiyete zigera muri 7 zitera inkunga uyu mutwe nkuko BBC yabyanditse.
Intambara ya Sudani yatangiye mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka 2023, ubwo ingabo w’umutwe witwara gisilikare wa Rapid Support Forces (RSF) n’iza Sudani zatangiraga kurwana. Amakimbirane muri Sudani, afatwa nk'amakuba akomeye yugarije ikiremwa muntu ku isi. Bamwe mu mpuguke bemeza ko RSF, ari yo nyirabayazana. (AP).