Somalia: Umuyobozi w’Umutwe w’iterabwoba wa Islamic States yafashwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-04 15:20:16 Amakuru

Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2025, Nibwo Polisi y'Igihugu cya Somalia, yatangaje ko yafashe Umuyobozi Mukuru w'Umutwe w’iterabwoba wa Islamic States, Abdirahman Shirwac Aw-Saciid.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi, yafatiwe muri Leta ya Puntland iri mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw'iki gihugu cya Somalia. Atawe muri yombi nyuma y’urugamba rumaze igihe kinini ingabo za Leta zirwanya imitwe y’iterabwoba.

 Abdikadir Jama Dirirmuyobozi wa Polisi muri Puntland, yemeje ifatwa rya Aw-Saciid, uzwi ku izina rya “Laahoor”, wateraga ubwoba abacuruzi bo muri ako gace kugira ngo batange amafaranga mu nyungu za ISIL.

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru muri Somalia, SONNA, kivuga ko umutwe wa ISIL yari ihanganye n’ingabo z’igihugu mu misozi ya Cal Miskaad,aho wagabweho ibitero by’indege z’intambara.

Uyu mutwe w’iterabwoba wa Islamic States, ni umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Isilamu, mu myaka ishize wagabye ibitero bikomeye byatumye utinywa ndetse n’abarwanyi bayo bariyongera baturutse mu bihugu by’amahanga.

Related Post